Gasheja Jean warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yari ifitwe n’abagize uruhare muri Jenoside bakomereje ibikorwa byabo mu Burasirazuba bwa Congo, iyitwaga Zaïre.
Agira ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yari ifitwe n’ingabo za FAR, interahamwe, CDR n’abandi bicanyi bamaze gutsindwa n’ingabo za FPR-Inkotanyi, bahungiye muri Zaïre aho bakomeje ibikorwa byo kwica Abatutsi.”
Akomeza agira ati “U Rwanda dufite ubu, si rwo twari dufite mbere y’umwaduko w’abazungu. Ubwo imipaka yakatwaga hari Abatutsi bari mu Rwanda ariko hari n’abagumye hakurya y’umupaka. Aba nibo barimo kwibasirwa n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Akomeza avuga ko bageze muri Zaïre bakomeza ibikorwa byo kwibasira Abatutsi, ibihumbi byinshi byahungiye mu Rwanda, abasigaye barimo kwicwa bashinjwa kuba Abanyarwanda.
Agira ati “Bakomereje kwica Abatutsi muri Zaïre, ibihumbi byinshi bihungira mu Rwanda, abasigayeyo nibo barimo kwicwa bashinjwa kuba Abanyarwanda, birengahije uko bakatiweho imipaka. Abakoze Jenoside mu Rwanda ingengabiteKerezo barayambukanye, bayigisha Abanyecongo ubu nabo bamenye guhiga Abatutsi.”
Akomeza asaba imiryango mpuzamahanga guhagurukira ingengabitecyerezo ya Jenoside ikomeje kwaguka mu Burasirazuba bwa DRC, aho abasize bahekuye u Rwanda bashaka kugaruka kwica Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Barateshejwe, bahungira muri Zaïre, ariko inshuro nyinshi bagaragaje inyota yo kugaruka kutwica, mu 1997, 1998 na 1999 barabigaragaje mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi, baragarutse mu yindi sura biyita abacengezi, ariko ibikorwa byabo byari ukwica Abatutsi. Ibyo kandi twongeye kubibona nyuma y’imyaka 31 aho imirwano yabaye mu mujyi wa Goma, aho guhangana na M23 barekeje imbunda mu Rwanda bararasa, twapfushije abantu.”