Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ntirushwamaboko Marie Providence w’imyaka 64, wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, nyuma y’uko mu isambu ye habonetse imibiri irenga 290.
Ntirushwamaboko yatawe muri yombi ku wa 25 Werurwe 2025. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye.
Uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’uko kuva ku itariki 18 Werurwe 2025 kugeza ku wa 5 Mata 2025 habaye igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe y’Abatutsi mu 1994 mu isambu ye n’umugabo we witwa Kanamugire Callixte.
Kanamugire Callixte yahunze ubutabera mu 1994 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside agakatirwa n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu adahari.
Mu gushakisha hamaze kuboneka imibiri yose hamwe 295 bikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dosiye ya Ntirushwamaboko yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 1 Mata 2025, mu gihe RIB igishakisha abandi bose bagize uruhare muri icyo cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.
Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside giteganywa n’ingingo ya munani y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Iyo ugikurikiranyweho abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
RIB yasabye abantu gutanga amakuru ku hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ariko kandi ibibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo guhishira ayo makuru n’ibindi ibyo ari byose.