Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 08 Mata 2025, mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, ku muhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe ahitwa i Gashikiri, imodoka ya Sosiyete ya Volcano Express yavaga i Huye yerekeza i Nyamagabe, yakoze impanuka ikomeye, yatewe n’uko yabuze feri igeze mu ikoni igahita irenga umuhanda.
Ikinyamakuru IGIHE kiravuga ko kugeza ubu umushoferi wayo yahise yitaba Imana, mu gihe benshi mu bari bayirimo bakomeretse.