Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye ibyamamare kutemera kuba ba ‘rutemayeze’ ngo baryoherwe n’aho Igihugu kigeze bibagirwe aho cyavuye, nibarangiza bananirwe kurwanya n’ushaka kubasubiza inyuma.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro ‘Inkuru mu Makuru’ yagiranye na RBA, ati “Hari ikiganiro nakoze mvuga abantu bazwi nk’ibyamamare ariko ugasanga batajya bagaragara mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, umuntu umwe arampamagara ati ’ariko buriya wowe ntiwakabije, uba wumva ibyamamare byajya muri biriya?’”
Mu gusubiza uyu muntu, Dr. Murangira yavuze ko “Bari kuryoherwa umutekano w’igihugu, baranyurwa n’umutekano, barya amafaranga bakoreye mu bikorwaremezo bibafasha, ese kuki batibaza ko byubatswe n’abarwanyije Jenoside? Nabo rero bakwiye kugira uruhare ntibabe ba ‘rutemayeze’ ngo baze gusoroma gusa.”
Dr. Murangira yibukije ko ibyamamare biryumaho biba bikoze igikorwa cy’ubugwari.
Ati “Buriya iyo ufite abagukurikira miliyoni, ni ukuvuga ngo ijambo rimwe uvuze wamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, ni umusanzu wawe mu buryo bwawe.”
Ku kijyanye n’abahanzi ndetse n’ibyamamare bakunze kuvuga ko batajya bivanga mu bya politiki, Dr. Murangira yavuze ko ibyo ari ukwihunza inshingano.
Ati “Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ni inshingano za buri wese, ntabwo ukwiye kuba rutemayeze ngo wizihizwe n’ibyo igihugu kigezeho wibagirwe aho cyavuye, nurangiza unanirwe kurwanya n’ushaka kubasubiza inyuma.”
Dr. Murangira yavuze ko buri wese afite inshingano yo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda turabizi ko ari yo nkingi igihugu cyubakiyeho, ni ukuvuga ngo muri bwa buhangange bwawe bwo kugira abantu bagukurikira, nawe ugomba kugira uruhare ngo nawe wubake iki gihugu kigire amahoro. Nonese uzaririmbira he nikitayagira?”
Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe Isi yose iri kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru ya IGIHE.COM