April 19, 2025

Amerika igiye kugirana na Iran ibiganiro byerekeye intwaro z’ubumara

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye kigiye kugirana ibiganiro na Iran ku bijyanye no guhagarika ikorwa ry’intwaro z’ubumara muri Iran.

 

Ibi Trump yabivuze ku wa 7 Mata 2024, ahamya ko nihatagira amasezerano agerwaho Iran izahura n’ibibazo bikomeye cyane, gusa agaragaza icyizere ko hari icyo bizatanga.

Yagize ati “Dufite inama nini ku wa Gatandatu, kandi turi kuganira na bo, ahari hari ubwumvikane bugiye gukorwa, kandi byaba ari byiza. Iran ntabwo yagira intwaro z’ubumara, kandi ibiganiro nibitagenda neza ndatekereza uzaba ari umunsi mubi kuri Iran.”

Iby’ibi biganiro kandi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko azaba ari amahirwe kugirana na Amerika ibi biganiro, ariko bizaba binasa nk’igerageza.

Ibi biganiro biteganyijwe ku wa 12 Mata 2024, muri Oman nk’uko Araqchi abivuga.

Ni nyuma yuko muri Werurwe, Iran yanze ubusabe bwa Amerika bwo kuganirira ku masezerano yo guhagarika ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara, ahubwo isaba ko ibyo biganiro byahuzwa n’ikindi gihugu nk’umuhuza.

Si ubwa mbere Amerika igiye kugirana amasezerano na Iran ku ikorwa ry’intwaro z’ubumara, kuko mu 2015 ku butegetsi bwa Barack Obama, ibi bihugu byasinyanye amasezerano guhagarika ikorwa ry’izi ntwaro muri Iran, inganda zazicuraga zigakora ibiri mu nyungu z’abaturage ariko Amerika na yo igakuraho ibihano yari yarafatiye Iran.

Mu 2018 Trump yikuye muri aya masezerano, ibihano byafatiwe Iran bigumishwaho, ariko muri manda yatangiye muri Mutarama 2025 yumvikanye kenshi avuga ko intwaro z’ubumara zitagikenewe ku Isi bityo abazitunze bakwiye kuzisenya.