Ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwabujije abadipolomate b’Abanyamerika ndetse n’abo mu miryango yabo gukundana n’Abashinwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’igihugu.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, byasobanuye ko iri bwiriza ryatanzwe na Ambasaderi wa Amerika mu Bushinwa ucyuye igihe, Nicholas Burns, muri Mutarama 2025 mbere yo kuva i Beijing.
Ubusanzwe, abadipolomate b’Abanyamerika babuzwaga gusa gukundana cyangwa kugirana umubano ugamije ubusambanyi n’Abashinwa bakorera muri Ambasade ya Amerika no mu biro bitanu n’abashinzwe guharanira inyungu za Amerika mu Bushinwa.
Mu Mpeshyi ya 2024, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bamenyesheje Ambasaderi Burns ko iri bwiriza ryoroshye, bamusaba kuryongerera ubukana, na we arabyubahiriza.
Abadipolomate n’abo mu miryango yabo basanzwe bakundana n’Abashinwa basabwe kubimenyekanisha kugira ngo bashyirwe “mu irengayobora”, abo bitazakunda basabwe guhagarika uwo mubano cyangwa se bagahitamo kuva mu kazi.
Ibwiriza rya Ambasaderi Burns rivuga ko umudipolomate wa Amerika utazaryubahiriza, azategekwa kuva bwangu mu Bushinwa.
Kuva mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, inzego z’ubutasi z’ibihugu bitandukanye zifashisha abasore n’abakobwa b’uburanga budasanzwe mu gushaka amakuru y’ibanga binyuze mu rukundo cyangwa ubusambanyi.
Inyandiko za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika zagaragaje ko mu 1987 iki gihugu cyabujije abakozi bacyo bakoreraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti no mu Bushinwa gukundana cyangwa gusambana n’abantu baho.
Iri bwiriza ryatanzwe nyuma y’aho bigaragaye ko umusirikare wa Amerika yakundanye na maneko wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti i Moscow; mu gihe ibi bihugu byari bihanganye.
Abadipolomate b’Abanyamerika n’inzobere mu butasi bashinje u Bushinwa gukoresha iturufu y’urukundo mu kubona amabanga ya Amerika. Ibi byatumye abakorera i Beijing baganirizwa ku buryo abasore n’abakobwa beza bagiye bifashishwa muri ibi bikorwa.
Peter Mattis wabaye umusesenguzi w’urwego rwa Amerika rushinzwe ubutasi, CIA, yasobanuye ko u Bushinwa budakoresha ba maneko b’umwuga mu gushaka amakuru y’ibanga, ahubwo ko bukoresha abaturage basanzwe.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko ntacyo yavuga kuri iri bwiriza, ahubwo ko Amerika yarishyizeho ari yo ikwiye kuribazwaho. Abayobozi bo muri Amerika na bo banze kugira icyo baritangarizaho ibi biro ntaramakuru.