Urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rwakoreye umuganda w’isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruherereye mu gihugu cya Tanzania, rusabwa gukomeza kurangwa n’ubumwe no gusigasira amateka y’u Rwanda.
Uyu muganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025 ukaba witabiriwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe rurenga 30 rwambutse umupaka rukajya gusukura urwibutso rwa Ngara.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonavanture, yabwiye IGIHE ko uyu muganda usanzwe ukorwa buri mwaka mu rwego rwo gusukura urwibutso rwa Ngara, no kwigisha amateka abakiri bato kugira ngo bazakomeze kuyabungabunga.
Ati “Ni Umuganda duhora dukora kuri ruriya rwibutso, kuko nubwo ruriya rwibutso ruri mu gihugu cya Tanzania ariko rushyinguyemo abantu bacu rero ni inshingano zacu kuhakora isuku no kujyanayo urubyiruko kugira ngo rumenye ayo mateka runabashe kuyabungabunga umunsi ku munsi.’’
Nduwimana yakomeje avuga ko kuri uru rwibutso hakigaragara amagambo atari meza yanditswe n’abo muri Tanzania aho kwandika ko ari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ngo banditseho ko ari ‘‘ubwicanyi bw’Abanyarwanda basubiranyemo’’ avuga ko kuri ubu ibihugu byombi biri kuganira kugira ngo aya magambo ahindurwe ndetse runabashe kubakwa neza.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruherereye mu Karere ka Ngara mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania, kugeza ubu rushyinguyemo imibiri y’abatutsi 917 yabonetse mu mugezi w’Akagera, bituma bashyingirwa muri uru rwibutso aho kuzanwa mu Rwanda.
Benshi mu bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso basaba ibihugu byombi kuganira kugira ngo iyi mibiri izanwe gushyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda cyangwa se ahari uru rwibutso hubakwe urwibutso rwiza rujyanye n’igihe.
Inkuru ya IGIHE