Abanyeshuri barenga 600 bo mu Buhinde bifatanyije n’u Rwanda mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bahuriye mu nyubako ya Bharat Mandapam mu Mujyi wa New Delhi, basobanurirwa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubugome.
Icyumweru cy’Icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangiye ku wa 7 Mata 2025 mu Rwanda, ariko n’ibihugu byose byo ku Isi biri mu Muryango w’Abibumbye bisabwa kuzirikana iyi tariki.
Mu Buhinde, abanyeshuri barenga 600 bahuriye mu nyubako ya Bharat Mandapam basobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubukana yakoranywe.
Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde rivuga ko “ibihangano [bishushanyije] bigaragaza amateka ya Jenoside n’uburyo u Rwanda ruri mu nzira y’iterambere” aribyo byifashishijwe mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
#Kwibuka31, more than 600 students gathered in Bharat Mandapam to attend the morning exhibition on the 1994 Genocide against the Tutsi. Brilliant paintings reflecting the Genocide and the rising Rwanda. Remember, Unite, Renew @Unity_MemoryRw @MUKANGIRA1 @UNinIndia @RwandaMFA pic.twitter.com/fGEtEUpgVA
— Rwanda in India (@RwandainIndia) April 7, 2025
Nyuma yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, ibikorwa byo kwibuka bikomeza mu bice bitandukanye by’u Rwanda n’Isi bagendeye ku matariki y’umwihariko bazirikana kugeza iminsi 100 irangiye.