Ubuyobozi bw’Umuryango AVEGA-Agahozo, wita ku babyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi, bwasabye abanyamuryango bawo gukomera no gukomeza abandi mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byagarutsweho mu biganiro byibanda ku bumwe, ubudaheranwa, n’isanamitima, bigamije gufasha abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo, kugira ngo binjire mu bihe byo kwibuka bafashe kwiyubaka kandi bashima Imana ko yabarokoye ikanabaha igihugu gifite ubuyobozi bwiza.
Ibiganiro byabereye mu Karere ka Rusizi ku 6 Mata 2025, byitabiriwe n’ababyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke. Ibi bikorwa bibaye mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu 2018, bwagaragaje ko 27.9% by’abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo bahungabanyijwe n’ihungabana, mu gihe mu batarahigwaga muri Jenoside byari kuri 3%.
Mukankusi Julienne, umwe mu banyamuryango ba AVEGA-Agahozo, yasangije abandi inkuru y’ubuzima bwe, aho yavuze uburyo umugabo we yiciwe kuri superefegitura ya Rwesero, abana be babiri batemwa na sewabo, maze agahura n’ihungabana ryamwamaranye imyaka 20. Nyuma yo gukira, avuga ko ubucuruzi bw’umuceri bwamufashije kwiteza imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa AVEGA-Agahozo, Niwebuliza Béatrice, yashimangiye ko ihungabana atari ubugwari, abasaba gukomera no gukomeza abandi. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuël, na we yibukije ababyeyi bapfakajwe na Jenoside ko ubuyobozi buri kumwe nabo kandi ko umutekano wabo urinzwe.
AVEGA-Agahozo igizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 19, barimo 4902 bo mu Ntara y’Iburengerazuba.