April 19, 2025

Nyaruguru: Abaherutse kuva mu bigo ngororamuco bashyikirijwe ibikoresho by’ubuhinzi

Urubyiruko rw’abasore 32 rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwari rumaze igihe mu bigo ngororamuco, ruherutse gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kubona amahugurwa mu mwuga w’ubuhinzi. Ku wa 04 Mata 2024, uru rubyiruko rwahawe ibikoresho by’ubuhinzi, birimo amasuka ndetse n’ibikoresho byo kuhira, nk’uko byatangajwe n’abagize Ikigo cya Yalla Yalla Group gikora ibikorwa by’ubuhinzi.

Ibi bikoresho byatanzwe ku rugero rw’igerageza, kugira ngo barebe niba uru rubyiruko ruzabikoresha neza mu mirimo y’ubuhinzi. Bunani Vuguziga, umwe mu basore bahawe ibikoresho, yavuze ko azabyaza umusaruro ibi bikoresho mu mirima ye y’ibigori n’ibirayi, kandi afite icyizere ko azagera ku ntsinzi akoresheje ubumenyi bw’ubuhinzi yakuye mu kigo ngororamuco.

Mugenzi we, Nsanzabarinda Vénuste, yavuze ko biteguye gukora cyane kugira ngo bitezimbere, kandi bashimye ko ubuyobozi bwabizeza ko buzabashyigikira mu rugendo rwo kwiteza imbere. Umuyobozi Wungirije wa Yalla Yalla Group, Ishimwe Emmanuel, yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe nk’intangiriro yo kureba niba uru rubyiruko ruzabyitwaramo neza, hanyuma hakazabaho gushyiraho ibyisumbuyeho nka mashini z’ubuhinzi, mu rwego rwo kubafasha kuba abahinzi b’umwuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr. Murwanashyaka Emmanuel, yagaragaje ko bafite gahunda yo gukurikirana umunsi ku wundi uru rubyiruko, kugira ngo bakomeze gufashwa mu buryo bw’ubujyanama, kandi amahirwe bahabwa azabagirira akamaro. Yavuze ko bafite uburyo bwo kubakurikirana neza, kandi bazabafasha mu buryo bwose bushoboka kugira ngo batere imbere.

Mu Karere ka Nyaruguru, habarurwa urubyiruko 162 rwavuye mu bigo ngororamuco, rwagiye ruhugurirwa mu myuga itandukanye harimo ububaji, ubuhinzi, n’indi. Uru rubyiruko rwiteze kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse Yalla Yalla Group ikaba isanzwe ifatanya n’abahinzi mu guteza imbere ubuhinzi mu bishanga by’Agatorove muri Kibeho na Mata, ndetse no mu gace k’Agatobwe n’Urwonjya.