Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Romania bwatangiye gukurikirana bamwe mu bacancuro bakomoka muri iki gihugu barwaniye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Ingabo isanze barindwi muri bo bari bakiri abasirikare, ariko bari mu kiruhuko kigera ku myaka ibiri cyo kwita ku miryango yabo.
Byagaragaye ko aba basirikare bishe amategeko abagenga, bava mu gihugu batabiherewe uruhushya, kandi bakora imirimo ihabanye n’iyo bashinzwe. Batatu muri bo baracyari mu kiruhuko.
Iyi Minisiteri yasanze kandi muri aba bacancuro harimo 466 bakoreraga mu nkeragutabara, nyuma yo gusezererwa mu kazi gahoraho k’igisirikare bitewe n’impamvu zirimo imyaka y’ubukure, ubwegure n’uburwayi.
Dosiye y’umwe muri barindwi bari mu kiruhuko yamaze kugezwa mu bushinjacyaha bwa gisirikare, kandi biteganywa ko n’iz’abandi batandatu zizagezwa muri uru rwego nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Euractiv.
Minisitiri w’Ingabo wa Romania, Angel Tilvar, yatangaje ko yasabye ko hakorwa isuzuma ku mpamvu yatumye iki kibazo kibaho, hakanafatwa ingamba zatuma kitazongera kubaho.
Abacancuro b’Abanyaburayi batangiye gukorana na Leta ya RDC mu 2022, barwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga ibice byinshi ku muvuduko udasanzwe. Bari biganjemo abaturutse muri Romania.
Mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama 2025, aba bacancuro bayoborwaga na Horatiu Potra uzwi cyane muri Afurika, bahagaritse imirwano.
M23 yafashe 280 muri bo, ibohereza iwabo tariki ya 29 Mutarama 2025 banyuze mu Rwanda. Byamenyekanye ko hari abahunze mbere y’uko uyu mutwe witwaje intwaro winjira mu mujyi wa Goma.