April 19, 2025

Thomas Müller yasezeye kuri Bayern Munich nyuma y’imyaka 25

Bayern Munich yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka w’imikino izatandukana na Thomas Müller wari uyimazemo imyaka 25.

Umuyobozi wa Bayern Munich, Max Eberl, yavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubaka ahazaza.

Ati “Iki cyemezo cyarumvikanaga kandi cyoroshye. Impamvu ni uko turajwe inshinga n’ahazaza.”

Müller we yavuze ko byari iby’agaciro gukinira iyi kipe, yiyemeza kuzayisigira UEFA Champions League cyane ko umukino wa nyuma uzabera i Munich.

Ati “Imyaka 25 nk’umukinnyi hano izarangira muri iyi mpeshyi. Rwari urugendo rudasanzwe, nishimiye gukina mu ikipe yanjye nkunda. Tuzatanga byose kugira ngo tuzagarure Champions League cyane ko izanabera mu mujyi wacu.”
Mu mikino 742 Müller yakiniye iyi kipe yatsinzemo ibitego 247.

Batwaranye ibikombe bya Shampiyona 12, iby’igihugu bitandatu, UEFA Champions League ebyiri, UEFA Super Cup ebyiri na Super Cup y’u Budage umunani.