Nsanzuwera Célestin wahize abandi bakinnyi mu Irushanwa Nyafurika rya Golf rya ‘Sunshine Development Tour-East Africa Swing Golf Tournament’ ryari ribereye bwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, yahamije ko ari ikimenyetso cy’uko ibyo u Rwanda rwifuza muri Golf bishoboka.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo, ndetse y’umwihariko umukino wa Golf ukaba ari umwe mu yashowemo akayabo.
Si ukubaka ikibuga mpuzamahanga gusa, ahubwo hakorwa n’ibindi bikorwa birimo gufasha abakinnyi babigize umwuga kwitoza no kubona amarushanwa akomeye atuma amahanga amenya ko uyu ari umwe mu mikino igezweho rufite.
Ni muri urwo rwego Nsanzuwera yagize amahirwe yo kwitabira irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open 2025 ryabereye i Kigali, we na bagenzi be batanu ribaharurira inzira yo kujya muri Kenya muri Sunshine Development Tour-East Africa Swing Golf Tournament.
Ni irushanwa ryari rikomeye cyane yahuriyemo n’abakinnyi bakomeye bagera kuri 80 baturutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, hagomba gusigara bane beza bazakomeza ku rwego rwa Afurika.
Nsanzuwera umaze kumenyera amarushanwa menshi yahise aba uwa mbere muri iri rushanwa yandika amateka yo kuba ari we uritwaye rikiniwe muri Afurika y’Iburasirazuba. Undi Munyarwanda uri hafi ni Nsabimana Aloys wa 16.
Mu kiganiro Nsanzuwera yagiranye na IGIHE yahamije ko ryari irushanwa ritoroshye kuko hari hakenewemo abakinnyi bake bazakina ku rwego rwa Afurika, kandi akaba yizeye neza ko azongera guhesha ishema igihugu.
Ati “Ntiryari ryoroshye birumvikana kuko ari ubwa mbere ryari ribaye. Kuritsinda nkaboneka mu bakinnyi 10 bazahatana ku rwego rwa Afurika bivuze kinini mu kwerekana aho tugeze mu iterambere rya Golf.”
“Nta kabuza ngiye gukomeza kwitegura, kugira ngo nidutangira iryisumbuyeho nzabe meze neza ku buryo nongera kuzamura iendra ry’u Rwanda muri Golf.”
Imikino ya nyuma ya Sunshine Development Tour iteganyijwe kubera ku kibuga cya Heron Banks Golf & River Resort cyo muri Afurika y’Epfo, kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 11 Mata 2025.
Biteganyijwe ko Nsanzuwera azahaguruka mu Rwanda ku Cyumweru, tariki ya 6 Mata yerekeje muri iyi mikino.