Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yatangaje ko mu mikino imuhangayikishije kugira ngo abone itike y’Igikombe cy’Isi ari uw’u Rwanda nubwo azongera guhura na rwo muri Nzeri 2025.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada mu 2026.
Mu mikino iheruka gukinwa muri iri tsinda, harimo uwahuje Super Eagles n’Amavubi, ubera kuri Stade Amahoro ariko urangira Nigeria ibonye amanota atatu nyuma yo gutsinda ibitego 2-0, byinjijwe na Victor Osimhen.
Nubwo Nigeria yatsinze, u Rwanda rwasigaye rukubita agatoki ku kandi kugira ngo ruzagerageze kwitwara neza mu mukino wo kwishyura, uzabera i Uyo muri Nigeria tariki ya 1 Nzeri 2025.
Umukino uheruka guhuriza amakipe yombi muri icyo gihugu wasize u Rwanda rutsinze ibitego 2-1, ubwo amakipe yombi yahataniraga gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Umutoza wa Super Eagles, Éric Chelle, yatangarije Brila FM yo muri Nigeria ko mu mikino ine isigaye ahangayikishijwe n’Amavubi kurenza andi makipe isangiye itsinda.
Ati “Ni ihame ko tugomba gutsinda Afurika y’Epfo. Umukino ukomeye cyane kandi ufite icyo uvuze kuri twe ni uzaduhuriza n’u Rwanda, mu mujyi wa Uyo.”
“Afurika y’Epfo ni ikipe nziza, ariko kubera umukino ikina bidusaba kuyitanga kwinjira mu mukino gusa. Icyo dusabwa cy’ingenzi ni ugutsindira u Rwanda iwacu, ibya Afurika y’Epfo bikaza nyuma.”
Nigeria yirangayeho inganya na Zimbabwe, u Rwanda na rwo rwirangaraho imbere ya Lesotho, bizatuma amakipe yombi agomba gushaka amanota byanze bikunze mu mikino ikurikira.
Amavubi ari ku mwanya wa kabiri afite amanota umunani anganya na Benin, Nigeria ikagira arindwi, mu gihe Itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 13. Lesotho y’amanota atandatu na Zimbabwe ifite ane ni byo biheruka mu itsinda.
Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izongera gukomeza muri Nzeri, aho Amavubi azakirwa na Nigeria na Zimbabwe.