Umuhanzikazi Marina yagaragaje ko ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere, nta gihindutse bikazakorwa muri uyu mwaka, ndetse akaba ateganya ko izaherekezwa n’ibitaramo bizenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kiss FM, aho yari abajijwe imishinga minini afite mu minsi iri imbere.
Ati “Ndi gukora kuri album yanjye nshya maze imyaka ibiri nyikoraho, ndetse nteganya kuzakorera ibitaramo byo kuyimenyekanisha. Ubu ndi gukora nirwanaho, ariko ntabwo byoroshye. Naje ndi umwana nkorana na Uncle Austin ndetse na Bad Rama, nta bantu twari tuziranye ariko ubu agakino nkarimo.”
Uyu muhanzikazi yanavuze ko mu yindi mishinga migari afite, harimo uw’indirimbo ateganya gushyira hanze yahuriyemo abahanzikazi bose bakorera umuziki mu Rwanda.
Ati “Mfite indirimbo nahurijemo abakobwa bose b’Abanyarwanda bari mu muziki, uwo mushinga nujya hanze nzi ko bizaba ari byiza.”
Marina yavuze ko kuri album ateganya gushyira hanze hazaba hariho indirimbo ziri mu zo amaze gukora zirenga 45.
Muri izi ndirimbo akaba ateganya gusogongeza abakunzi be iya mbere ku wa 17 Mata 2025.