April 19, 2025

Uwahamijwe kwivugana Radio yasubiye mu nkiko

Urukiko rw’Ubujurire rwa Uganda rwatangiye kuburanisha bundi bushya urubanza rwa Wamala Troy, umugabo wahamijwe icyaha cyo kwica Mowzey Radio, umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’icyo gihugu. Urupfu rwa Mowzey Radio rwatewe n’amakimbirane yabereye mu kabari ka De Bar, gaherereye i Entebbe, ku itariki ya 22 Mutarama 2018, aho Troy Wamala akekwaho kuba nyirabayazana w’urwo rupfu.

Mu mwaka wa 2019, Troy Wamala yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Mowzey Radio, maze ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 13. Nyuma y’icyo gihano, yatanze ubujurire asaba ko igihano cye cyasuzumwa, ariko ubwo bujurire bwahuye n’imbogamizi zitandukanye, harimo kutitabira n’ibibazo by’abamwunganira mu mategeko batitwaye neza.

Umuvandimwe wa Mowzey Radio, wari uri mu rukiko ubwo iburanisha ryabaga, yavuze ko atishimiye uburyo Troy akomeje gukoresha impamvu zitandukanye kugirango atinde kuburanishwa. Yagaragaje umujinya ku buryo bwo kugerageza kunyuranya n’ubutabera, aho abona ko iburanisha rikorwa mu buryo buhoraho.

Umuryango wa Mowzey Radio nturanyurwa n’igihano cy’imyaka 13 Troy yahawe, kuko uvuga ko kidahuye n’uburemere bw’igihombo batewe no kubura umuvandimwe wabo. Umwe mu bagize umuryango wa Mowzey Radio yagize ati: “Radio ni we wari utunze umubyeyi wacu, yari afite umuryango n’abana, ndetse n’inshingano nyinshi. Twumvise igihano Troy yahawe ari gito cyane, cyane ko n’igihe yari amaze afunze mbere cyakuwemo. Ariko nta kundi twari kubigenza.”

Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro w’ubu bujurire ku itariki izamenyekana mu bihe biri imbere, ariko ikigaragara ni uko umuryango wa Mowzey Radio ukomeje kwifuza ko Troy Wamala ahabwa igihano cyuzuye cyaba gihwanye n’uburemere bw’icyaha yakoze.