Umutingito umaze iminsi wibasiye Myanmar umaze guhitana abarenga 3,000, mu gihe abandi 4,515 bakomeretse bikomeye, naho 351 baburiwe irengero. Kuri uyu wa 3 Mata 2025, Ambasade ya Myanmar mu Buyapani yatangaje ku rubuga rwa Facebook ko ibintu muri iki gihugu bikomeje guhinduka kubera imizinga y’umutingito.
Nubwo igihugu kirimo gufashwa n’ibindi bihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, n’u Burusiya, ibikomeje gutangaza ni uko ibyago bishobora kuba bikomeye kurushaho. Abashinzwe ikirere batangaje ko kuva ku itariki ya 30 Werurwe kugeza ku ya 11 Mata 2025, imvura idasanzwe izagwa, ikaba ishobora kongera guhungabanya uturere twibasiwe cyane n’umutingito nka Mandalay, Sagaing, ndetse n’Umurwa Mukuru Naypyidaw.
Umukozi ushinzwe Ubutabazi muri Myanmar yatangarije Reuters ko imvura irimo kugera ku gihugu, kandi ko hashobora kuba ikibazo gikomeye mu gihe imvura itangiye kugwa. Avuga ko abantu bashyinguwe muri Mandalay bazarohama mu gihe imvura igiye kugwa, bikaba byongera impungenge ku buzima bw’ababuriye inzu zabo.
Mu rwego rwo gufasha, ibihugu 15 byatangiye gutanga imfashanyo ku Myanmar, birimo indenge 53 zohereza ibikoresho by’ibanze n’abashinzwe ubutabazi barenga 1,900, ariko ibikorwa byo gutabara no guhangana n’ingaruka z’umutingito n’imvura biracyakomeje.
Iki kibazo gikomeje kuba igihombo gikomeye kuri Myanmar, kandi hakenewe ubufasha bwihuse kugira ngo abarokotse babashe kubona ibyangombwa by’ibanze, ndetse hagakomeza ibikorwa byo kubarokora no gukumira izindi ngaruka zishobora gukurikiraho.