Mugisha Asifiwe, umusore wavutse mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akaba ubu atuye mu murenge wa Jabana, ni imfura mu bana bane. Afite inzozi zo kuba umuyobozi ukomeye mu bijyanye no gukora color grading na color collection, akaba arifuza kuzamura urwego rw’amashusho mu Rwanda. Nubwo ikibazo cya mikoro kimuvuna, Mugisha arashaka gukomeza guharanira inzozi ze, yifashisha imbuga nkoranyambaga nka Dr.finixrwanda mu gusakaza impano ze no kwagura ubushobozi mu bijyanye no gutunganya amashusho.
Mugisha afite intego yo kuba umu director w’ikirenga muri uru rwego, kandi nubwo imbogamizi ziboneka, yakomeje kugerageza uko ashoboye kugira ngo atange umusanzu mu ruganda rwa sinema y’u Rwanda. Ni urugero rw’umuntu ufite umuhate wo guhindura ibintu, kandi yizeye ko azagera ku nzozi ze.
Ku rundi ruhande, Unknown Filmz Present ni kompanyi nshya muri sinema nyarwanda ikora ibijyanye no gufata no gutunga amashusho. Iki kigo kigiye gushyira hanze film yitwa Don’t Read, yikikango (horror), ifite intego yo kuzamura urwego rw’amashusho mu Rwanda no kugeza ibihangano by’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Iyi film izaba ari ishema ry’uru ruganda rushya rw’amashusho mu gihugu.
Mugisha na Unknown Filmz Present ni urugero rw’abahanzi n’abanyamwuga bafite icyerekezo cyo kuzamura sinema nyarwanda, bagaharanira gutanga ibihangano bitandukanye, byose bigamije kuzamura urwego rw’iyi nganda mu gihugu.