Umutoza wa Fenerbahçe, José Mourinho, yashinjwe gusagarira mugenzi we utoza Galatasaray, Okan Buruk, nyuma yo kumukurura izuru akikubita hasi ubwo amakipe yombi yari amaze gukina.
Ku wa Gatatu, Galatasaray yatsinze Fenerbahçe ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’igikombe cy’igihugu muri Turikiya wabereye kuri Sukru Saracoglu Stadium.
Ubwo abatozaga bari mu kibuga hagati baganira n’abasifuzi, Mourinho yegereye Buruk amuturutse inyuma, amukurura izuru, ibyatumye uyu mutoza wa Galatasaray agwa hasi apfukishije intoki mu maso.
Visi Perezida wa Galatarasay, Metin Öztürk, yashinje Mourinho gusagararira umutoza wabo.
Ati “Umutoza wacu Okan na Mourinho bashimiye abasifuzi. Nyuma yaho, ubwo Okan yari akomeje, Mourinho yabanje kumusagarira mu magambo nyuma amukoraho.
Yakomeje agira ati “Ni he handi akora ibi bintu? Turikiya ayibona gute? Ndizera ko ubuyobozi bwa Fenerbahçe buza kumufatira ibihano bikwiye mbere y’uko federasiyo ibikora.”
Buruk wakiniye Galatasaray inshuro ebyiri mbere yo kuyisubiramo nk’umutoza mu 2022, yanze gukomeza ibyamubayeho ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino.
Ati “Nta kidasanzwe kiri hagati yanjye na Mourinho. Yankuruye izuru anturutse inyuma. Byari byoroheje. Birumvikana, ntabwo cyari ikintu gikwiye gukorwa. Tuba twiteze abatoza ko bitwara neza mu bihe nka biriya. Ntabwo nkomeza iki kibazo, ariko ntabwo byari ibintu bizima.”
Umusimbura wa Fenerbahçe, Mert Hakan Yandaş, n’abasimbura ba Galatarasay, Kerem Demirbay na Barış Yilmaz, bose beretswe amakarita atukura nyuma yo kugira uruhare mu gushyamirana kwabaye ku mpande zombi mu minota y’inyongera y’umukino.
Ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya ubusa ku busa muri Shampiyona ya Turikiya muri Gashyantare, Galatasaray yavuze ko igiye gutanga ikirego ishinja Mourinho kuvuga amagambo arimo irondaruhu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya ryahagaritse Mourinho imikino ine, rinamuca amande y’ibihumbi 35,1£ mu nshuro ebyiri zitandukanye yaranzwe n’imyitwarire idakwiye.
Mourinho yasubije binyuze mu gutanga ikirego aho yashinje Galatasaray kubangamira uburenganzira bwe.