April 19, 2025

Bamwe babyita amarozi cyangwa amadayimoni: Mineduc igiye gushyiraho amashuri afasha abafite Autism

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kugeza mu 2030 izaba yashyizeho amashuri muri buri Ntara, azafasha abana bafite ubumuga, barimo n’abafite autism, kandi hakazashyirwaho abarimu bahagije bashobora kubitaho. Ibi byatangajwe mu nama y’Igihugu yabereye ku wa 2 Mata 2025, yari igamije guteza imbere uburezi budaheza, ikaba yahuye kandi n’umunsi mpuzamahanga wo kumenyekanisha autism ku Isi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, yavuze ko igihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo abana bafite autism babone uburezi bworoshye. Yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, harimo n’ibice by’icyaro, bazashaka abarimu bahuguriwe kubitaho, bityo bagahabwa uburezi bwiza. Yavuze ko intego ari uko mu 2030, buri Ntara izaba ifite ishuri ryagenewe gufasha abana bafite autism, kandi hakazaba hari abarimu bafite ubumenyi buhagije mu kubitaho.

Dr. Baguma yavuze kandi ko nubwo autism idakira, abana bafite autism bafite ubushobozi bwo kwiga no gukora imirimo itandukanye, kuko na bo bagira impano nk’abandi. Ibi byagaragajwe kandi n’umubyeyi w’i Karongi, Herve Debarego, w’umwana ufite autism, aho yavuze ko umwana we afite ubushobozi bwo gusoma cyane, kandi ko bagikomeje kumuba hafi kugira ngo bamenye impano afite. Yashimangiye ko autism atari uburozi, ahubwo ari uburyo kamere irema abantu batandukanye.

Igenekerezo ryakozwe ryerekana ko mu Rwanda hari abantu ibihumbi 50 bafite autism, barimo abana ibihumbi 19, bigatuma u Rwanda ruba ku mwanya wa 77 ku Isi mu bihugu bifite abantu benshi bafite autism. Autisme ni ihinduka ridindiza imikurire n’imikorere y’ubwonko, bigatuma uyifite agira imyitwarire idasanzwe ndetse n’ibibazo mu mibanire n’abandi.

Umuyobozi mukuru wa Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, yavuze ko mu bihugu byashyize imbaraga mu gusuzuma autism hakiri kare, usanga abana babiri muri 68 bafite autism, mu gihe mu bihugu bitarashyira imbaraga mu kuyisuzuma, bigaragara ku mwana 1 mu bana 100. Yasabye ababyeyi bafite abana bafite autism kwihutira kugana abaganga kugira ngo basuzume niba bafite autism.

Dr. Jean Paul Rukabyarwema, umuganga uvura indwara z’abana, yagaragaje ko abantu bakwiye kwakira kubana n’abana bafite autism, kuko ari indwara idakira, kandi ntabwo ikiyitera kizwi neza. Yavuze ko nubwo abana bafite autism bitwara mu buryo butandukanye, bafitanye impano nk’abandi bana, kandi bisaba kubitaho no kubereka urukundo.