Umusenateri w’Umu-Democrate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cory Booker, yaciye agahigo ko gutanga imbwirwaruhame yamaze igihe kirekire mu Nteko Ishinga Amategeko yo muri iki gihugu.
Iyi mbwirwaruhame y’umusenateri uhagarariye Leta ya New Jersey, yamaze amasaha 25 n’iminota ine.
Ni imbwirwaruhame uyu mugabo yatangaga igaragaza ko atishimiye Donald Trump, akagaragaza ko Amerika iri mu bihe bikomeye.
Agahigo Booker yakuyeho kaherukaga gushyirwaho n’umusenateri w’Umu-Républicain witwa Strom Thurmond.
Hari mu 1957 aho Thurmond yatanze imbwirwaruhame yamaze amasaha 24 n’iminota 18. Yatangaga ijambo rigamije kurwanya umushinga w’itegeko wo kurwanya irondaruhu muri Amerika.
Imbwirwaruhame nk’izi zimara igihe kinini muri Amerika ziba zigamije guhagarika umushinga w’itegeko cyangwa gutinza itorwa ryawo.
Amategeko agena imbirwaruhame nk’izi avuga ko umuntu uri kuzitanga akwiriye kuguma ahagaze icyo gihe cyose ndetse ntabwo aba yemerewe no gufata akaruhuko.
Booker ubwo yatangiraga iyi mbirwaruhame yavuze ko ari buze kuvuga kugeza igihe atagifite imbaraga.
Yatangiye iri jambo ahagana Saa Moya z’umugoroba wo ku wa 31 Werurwe 2025, arisoza ku wa 01 Mata, Saa Mbiri z’Ijoro.
Booker ufite imyaka 55, ni umwe mu bayobozi bane bakomeye b’aba-Democrate mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika.
Yamaze igihe kinini asoma ubutumwa bw’abaturage bo muri Leta ye, bavugaga ko bazahazwa na politiki ya Donald Trump.