April 19, 2025

U Butaliyani bukomeje kuzahazwa n’igabanyuka rikabije ry’abaturage

Ikigo cy’u Butaliyani cy’Ibarurishamibare, ISTAT, cyatangaje ko mu 2024, abaturage batuye muri iki gihugu bagabanyutse ku kigero cyo hejuru aho umubare w’abavuka ukomeje kuba muto, abasaza bakiyongera umunsi ku wundi.

 

Mu 2024, umubare w’abapfuye uruta uw’abavutse ho ibihumbi 281 ndetse umubare w’abaturage muri rusange wagabanyutseho ibihumbi 37, igabanyuka rimaze imyaka icumi, aho ubu iki gihugu gituwe na miliyoni 58,9.

Kuva mu 2014, abaturage b’u Butaliyani bagabanyutseho hafi miliyoni 1,9. Abo baruta abatuye Umujyi wa Milan, ufatwa nk’uwa kabiri munini muri iki gihugu.

Abana 370.000 bavutse mu 2024 mu Butaliyani, ISTAT igaragaza ko ari igabanyuka rya 16 ryikurikiranya buri mwaka, ukaba ari wo mubare muto ugaragaye kuva 1861.

Umubare w’Abagore batwita na wo waragabanyutse ugera aho ubu umugore abarirwa umwana 1,18.

Ni umubare uri munsi y’usabwa, kuko nibura umugore abarirwa abana 2,1. Ni Umubare waherukaga kuba muto mu 1995 ubwo wari kuri 1,19.

Ni mu gihe kandi muri iki gihugu icyizere cyo kubaho cyazamutse kigera ku myaka 83,4.

Abataliyani 191.000 bimukiye mu mahanga umwaka ushize ni bo benshi muri iki kinyejana, aho biyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Abanyamahanga bagize 9,2% by’abaturage b’iki gihugu, bose hamwe bagera kuri miliyoni 5,4%. Biyongereyeho 3,2% ugereranyije n’umwaka wabanje.

ISTAT kandi yatangaje ko umubare w’abaturage bageze mu zabukuru ukomeje kwiyongera aho umuntu umwe muri bane ari hejuru y’imyaka 65 mu gihe umubare w’abari mu kigero cy’imyaka 100 ugeze ku bihumbi 23.500.