Ibintu bikomeje gucika mu gace ka Kursk kari kamaze iminsi kagenzurwa n’Ingabo za Ukraine, icyakora amakuru akavuga ko u Burusiya bugenzura nibura hejuru ya 99% by’ako gace, ndetse Ukraine ikaba imaze kuhatakariza abasirikare barenga ibihumbi 11.
Mu gihe u Burusiya bwakwigarurira aka gace kari ku butaka bwako, byagira ingaruka zikomeye kuri Ukraine, cyane cyane mu gihe impande zombi ziri kwitegura kwinjira mu biganiro.
Mu kiganiro Tubijye Imuzi, twagarutse ku miterere y’iyi ntambara iri kwinjira mu mwaka wa kane, ikaba intambara yahinduye ibintu cyane ku rwego rw’Isi, kuva ku mibanire y’Isi, imikoranire y’u Burayi na Amerika, izamuka ry’ibiciro n’ibindi byinshi.