Mu gitondo cyo ku wa 01 Mata 2025 mu bwiherero bw’inzu y’umuturage witwa Nyirabazirake Rosette hasanzwemo uruhinja rwapfuye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Gitwa ho mu mudugudu wa Rwintore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mwenedata Jean Pierre, yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko iperereza ku gushaka uwataye uru ruhinja mu musarane rikomeje.
Ati “Uwamutayemo ntaramenyekana, turi gukorana n’ubuyobozi bw’umudugudu n’abajyanama b’ubuzima ngo tumenye abari basanzwe batwite, turebe uwaba yakuyemo inda.”
Mwenedata yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda kugwa mu byaha, kuko uwo bigaragayeho ko yabikoze wese abihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.
Yasabye abangavu kwirinda kujya mu busambanyi no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, mu kwirinda ibyaha byababaho.
Mwenedata yatunze agatoki ababyeyi baha akato abana babo iyo batwaye nda zitifuzwa ziterwa bigatuma abangavu batiyakira, ibishobora kuba byatuma abana biheba bakaba bakuramo inda.