April 20, 2025

MONUSCO ishobora gusubira muri Kivu y’Amajyepfo nubwo ishinjwa kudatanga umusaruro

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), zishobora gusubira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nubwo zishinjwa kudatanga umusaruro.

 

Izi ngabo zavuye muri Kivu y’Amajyepfo muri Mata 2024, muri gahunda yo kuva muri RDC mu byiciro. Uwo mwaka wagombaga gushira n’izari muri Kivu y’Amajyaruguru zatashye, hashingiwe ku bwumvikane bwa Loni n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ubwo abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bakomezaga gufata ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta ya RDC yemereye ingabo za MONUSCO kuguma muri iyi ntara na nyuma y’uwo mwaka.

Ubwo ingabo za MONUSCO zari zikiri muri Kivu y’Amajyepfo, ubutumwa bwazo muri RDC muri rusange bwashorwagamo ingengo y’imari ya miliyoni 918,4 z’Amadolari ya Amerika, ariko nyuma yaho igezwa kuri miliyoni 145,8 z’Amadolari.

Loni yohereje muri Kivu y’Amajyepfo impuguke kugira ngo zireba niba hari impinduka nziza zabayeho mu rwego rw’umutekano nyuma y’aho ingabo za MONUSCO zivuye muri iyi ntara.

Raporo y’izi mpuguke ni yo Loni yateganyaga gushingiraho mu kwemeza niba iyi ntara yasubizwamo ingabo cyangwa se niba ibikorwa byo kuzicyura byakomereza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imwe mu mpuguke zoherejwe kugenzura umutekano wo muri Kivu y’Amajyepfo, Bessolé René Bagoro, ku wa 1 Mata 2025 yagaragaje ko umusanzu wa MONUSCO ugikenewe muri RDC.

Bagoro yagaragaje ko bikwiye ko ingabo za MONUSCO zisubira muri Kivu y’Amajyepfo, ati “Ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC gituma dusaba kandi dushimangira ko MONUSCO ikwiye gusubira aho yavuye, Kivu y’Amajyepfo ni urugero.”

Yakomeje ati “Mu mwaka ushize, twakoreye isuzuma muri Bukavu ryarebaga ku kugenda kwa MONUSCO kandi ntekereza ko dusubiramo ubusabe bwacu bw’uko MONUSCO yahasubira.”

MONUSCO yatangiye inshingano mu 1999 ubwo yari icyitwa MONUC, kugira ngo ibungabunge umutekano wahungabanywaga n’imitwe yitwaje intwaro. Ubu ifite muri RDC ingabo zirenga ibihumbi 11 n’impuguke mu bya gisirikare 600.

Ni bwo butumwa bw’amahoro bwa Loni bushorwamo amafaranga menshi ariko butatanze umusaruro bwari bwitezweho mu myaka 26 bumaze, kuko kuva bwatangira, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC yariyongereye, irenga 200.