Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko kugura umusaruro wa koperative ku ideni bidakwiye kuko ari ibikorwa birenganya abataurage ndetse bikwiye gucika.
Mu minsi ishize koperative Tuzamurane y’abahinzi b’ikawa i Rusizi, yambuwe na rwiyemezamirimo miliyoni 96,8 Frw, Koperative Kora Mworozi y’i Gicumbi yambuwe miliyoni 44 Frw, Ubumwe bugamije Iterambere y’i Kamonyi yambuwe miliyoni 10 Frw, COJYAMUNYA ikora ubuhinzi mu Karere ka Nyanza na yo yambuwe na rwiyemezamirimo miliyoni 22 Frw.
Izi ni ingero nke zigaragaza uburyo abagize koperative batanga umusaruro kuri ba rwiyemezamirimo ntibabishyure, ndetse iki kibazo kiri muri koperative zo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Depite Kalinijabo Barthélemy yabwiye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi ko ba rwiyemezamirimo bakomeje kunyunyuza imitsi abaturage babatwarira umusaururo bakazabishyura nyuma yo kuwugurisha.
Ati “Amakoperative akomeje kwamburwa hirya no hino nabireba nkabona ikibazo ari uko amakoperative umusaruro wayo akenshi arawutanga akazishyurwa nyuma. Ese ihame ry’uko koperative yishyurwa nyuma rishingiye kuki?”
“Kuki umusaruro wa koperative utagurwa nk’uko bagurira undi muturage wese koperative itanze umusaruro ikishyurwa ikimara gutanga umusaruro bidategereje ko rwiyemezamirimo agenda agacuruza umusaruro akazagaruka kwishyura koperative y’abaturage nyuma y’uko amaze kuwubyaza umusaruro.”
Minisitiri Sebahizi yatangaje ko umusaruro w’abaturage udakwiye kujyanwa abantu batishyuwe.
Ati “Icyo twabonye ni uko ba rwiyemezamirimo bagura umusaruro w’amakoperative bitwazaga ko baba babarusha gusobanukirwa uko isoko rikora ndetse rimwe na rimwe bakagenda bakawugura ari nk’aho ari impuhwe babagiriye.”
Yavuze ko mu ngamba zihari harimo gukora ku buryo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative batangira kujya begera abanyamuryango babo ku buryo n’ibikorwa byo kugurisha biba bareba.
Ati “Ntabwo ari ibintu bimeze bityo ko abantu bazajya bagurira koperative ku ideni ahubwo ni akarengane gakorerwa abaturage kagomba gucika.”
Kugeza mu 2023, mu Rwanda habarizwaga koperative 11.019, na ho Abanyarwanda bazirimo barenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, muri bo abagabo ni 51,8% naho abagore ni 48,2%.