April 19, 2025

Ibiganiro bya RDC na AFC/M23 byaba bigiye gutangira

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo mu ihuriro AFC/M23 rigizwe n’umutwe wa politiki n’igisirikare, bashobora gutangira ibiganiro by’amahoro tariki ya 9 Mata 2025.

 

Ibiro Ntaramakuru Reuters byasobanuye ko abo ku mpande zombi babyemeye ko uwo munsi ari bwo ibi biganiro bizatangira, bigizwemo uruhare na Leta ya Qatar yaganirije impande zombi.

Umunyamuryango wa AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ibi biganiro bizaba byatangiye, ihuriro ryabo rizageza ku bahagarariye Leta ya RDC ibyifuzo byaryo.

Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mubano wazambye.

Uwo munsi ni bwo abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 bari gutangira ibiganiro by’amahoro bya mbere bitaziguye byari kubera muri Angola, gusa iri huriro ryanze kubyitabira kubera ibihano abayobozi baryo bafatiwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Sheikh Tamim, Perezida Kagame na Tshisekedi bagaragaje ko bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’abakuru byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) irimo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye no gusaba ko zijya mu biganiro bya politiki.

Mu cyumweru gishize, abahagarariye AFC/M23 barimo umuyobozi wungirije wayo, Bertrand Bisimwa, na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiye muri Qatar.

Icyo gihe, Leta ya Qatar yaganirije abahagarariye AFC/M23, bayisobanurira impamvu yatumye bafata intwaro n’icyo bifuza kuri Leta ya RDC. Ibirambuye kuri iki kiganiro ntibyagiye hanze kuko impande zombi zumvikanye ko bigomba kuba ibanga.

Icyo gihe kandi, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC na zo zahuriye muri Qatar, ziganira ku makimbirane ari hagati y’impande zombi kuva mu 2022, ashingiye ahanini ku rugamba rwa AFC/M23.

Qatar yatangiye inshingano y’ubuhuza mu gihe byagaragaraga ko Angola yananiwe kumvikanisha impande zirebwa n’aya makimbirane, bigera aho tariki ya 24 Werurwe itangaza ko igiye kwibanda ku buyobozi bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).