April 19, 2025

Etincelles FC yasabye FERWAFA kuyirenganura ku mukino wayihuje na Marine FC

Etincelles FC yasabye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), kurenganurwa ikabona amafaranga yakagombye kuba yarinjije ku mukino yakiriyemo Marine FC mu mpera z’icyumweru.

 

Uyu mukino w’Umunsi wa 22 wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye FERWAFA, igaragaza ko itanyuzwe n’amafaranga yahawe ibwirwa ko ari yo yavuye mu bakurikiye uyu mukino.

Iyi kipe ivuga ko yateganyaga kwinjiza miliyoni 4 Frw kuko stade yari yuzuye, mu gihe binyuze muri sisiteme igurishirizwamo amatike yabonye 1.300.000 Frw.

Mu kumenya byinshi kuri twaganiriye n’Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan, asobanura uko byagenze.

Yagize ati “Muri sisiteme ubona amafaranga ari make kandi stade yarimo abantu benshi hafi 4000. Twavuze miliyoni 4 Frw kubera ko wenda ubariye ko kwinjira yari 1000 Frw.”

Yakomeje agira ati “Muri VIP twashyizemo intebe 200, dutanga ubutumire ku bantu 30 gusa kandi bishyuraga 5000 Frw, imyanya isanzwe yari 1000 Frw na 2000 Frw. Ikindi twari twashyizeho ingamba zishoboka zikumira abantu kwinjirira ubuntu.”

Bagoyi yanavuze ko nubwo bagaragaje impungenge kuri uyu mukino ariko atari wo gusa kandi ko n’andi makipe yatatse iki kibazo.

Ati “Nubwo twagaragaje impungenge zacu kuri uyu mukino ariko no mu busanzwe tubona amafaranga make cyane ugereranyije n’ubwitabire bw’abantu. Si twe gusa kandi kuko twamaze kumva ko n’i Kigali za Rayon Sports ari uko.”

Ntabwo ari Etincelles gusa yagaragaje iki kibazo kuko mu minsi ishize, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yavuze ko ubona rimwe na rimwe babona amafaranga yinjiye ku kibuga ari make ugereranyije n’abitabiriye umukino.