DJ Brianne uri mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, ari kubarizwa muri Uganda aho yagiye gukorera ibitaramo yatumiwemo na Sheilah Gashumba uri mu bakunzwe cyane muri icyo gihugu, akaba n’umwe mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa uzwiho kuvanga imiziki mu Rwanda, yari afite ibitaramo bitatu muri icyo gihugu aho icya nyuma agikora mu ijoro rya tariki ya 2 Mata.
Mu kiganiro twagiranye DJ Brianne yavuze ko yishimiye gutumirwa muri ibi bitaramo, cyane ko ari intambwe ikomeye akomeje gutera.
Ati “Nsanzwe ncuranga i Kigali bikagenda neza, nishimiye kujya gucuranga i Kampala noneho nkabona abantu baranyishimiye. Ni ibintu byanyuze kandi niteguye kuzahataramira kenshi.”
DJ Brianne ni umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, uyu mu minsi ishize yatangije ubukangurambaga bwa ’Ntituzemera’ bugamije gukangurira urubyiruko kutigira ba nyirantibindeba ku bibazo bireba Igihugu.