April 19, 2025

Amarushanwa y’Urubuto Community Cup 2025 ageze ku mikino ya nyuma

Igice cya kabiri cy’Irushanwa “Urubuto Community Cup 2025” cyasize amakipe azakina imikino ya nyuma amenyakenye nyuma y’imikino yo kwishyura yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Ni irushanwa rimaze amezi ane rihuza amarerero atandukanye yigisha abana gukina umupira w’amaguru akorera mu Mujyi wa Kigali, rigeze mu mikino ya ¼ cy’irangiza.

Riri gukinwa mu byiciro by’abana bari munsi y’imyaka 10, abari munsi ya 13 n’abari munsi ya 16 (U-16). Ryatangiye amarerero yose yitabiriye uko ari 18 agabanyije mu matsinda abiri muri buri cyiciro.

Amakipe yatangiye akina mu matsinda, abiri ya mbere abona itike yo gukina imikino ishyira iya nyuma yatangiye gukinwa ku wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025.

Muri iri rushanwa harimo gutoranywa abana b’intyoza kurusha abandi, bakazajya bashyirwa hamwe buri gihe mu biruhuko cyangwa mu mpera z’icyumweru bagatozwa mu buryo bwo gutegurira ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Ibyo bizakorwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu, guhera mu Karere ka Rwamagana na Rubavu, ahazabera irushanwa nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubuto Community Youth Cup ni irushanwa ritegurwa n’abanyabigwi mu mupira w’amaguru biyemeje guhuza imbaraga bagamije guteza imbere umupira w’amaguru. Babinyujije mu ihuriro bise PROJECT TEAM WORK riyobowe na Rwagasana Freddy na Ashraf Munyaneza “Kadubiri”, bafatanya n’Ihuriro ry’abakiniye Ikipe y’u Rwanda ’Amavubi’ mu ihuriro ryabo ’FAPA’ riyobowe na Murangwa Eugène.

Uko imikino ishyira iya nyuma yagenze

U10

  • Intare FTC 5-1 Don Bosco FA
  • APR FTC 1-2 Debes FA
  • New Jerusalem FA 1-3 Don Bosco FA

U13

  • New Jerusalem FA 0-0 Intare FA
  • Don Bosco FA 2-4 DEBES FA
  • APR FTC 3-0 New Jerusalem FA
  • Debes FA 3-2 New Jerusalem FA
  • Don Bosco FA 1-1 Intare FTC
  • APR FTC 6-2 New Jerusalem FA

U16

* APR FTC 3-1 Intare FTC
* Don Bosco FA 5-1 New Jerusalem FA
* FC Bayern Academy Rwanda 4-2 Don Bosco FA

Uko imikino ya nyuma iteganyijwe

U 10

  • INTARE FTC vs Don Bosco FTC

U-13

  • DEBES FA vs APR FTC

U-16

  • FC Bayern Munich FA Rwanda vs APR FTC