April 19, 2025

Umutoza Mohamed Wade watoje Rayon Sports yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Umunya-Maurtania, Mohamed Wade, watoje Rayon Sports ukurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha impimbano afungurwa by’agateganyo.

 

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatanu aho Mohamed Wade yari amaze iminsi akurikiranywe afunzwe.

Ubugenzacyaha bwataye muri yombi uyu munya Maurtania, Mohamed Wade nyuma y’ikirego cyatanzwe na Mugemana Deogratius wavugaga ko yishyuje amafaranga yari amufitiye undi akamuha sheki itari ye.

Mugemana yareze agaragaza ko Mohamed Wade yamuhaye sheki y’ibihumbi 10$ kandi akayimuha itari iye ahubwo ari iy’uwitwa Isimbi Cecile Gloria.

Ubwo undi yamubazaga impamvu yamuhaye iyo sheki itari iye ku giti cye, yamubwiye ko nta kibazo ngo kuko Isimbi yari asanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports ari muri ubwo buryo yayibonyemo.

Ku rundi ruhande ariko Isimbi na we yatanze ikirego cy’uko Mohamed Wade yamwibye sheki akaba akaba ari we uyiyuzuriza ari nayo yaje guha Mugemana.

Mohamed Wade yaburanye ahakana icyaha cyo kwiba iyo sheki.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu mutoza w’umupira w’amaguru yakurikiranwa afunzwe kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Bwagaragazaga kandi ko mu gihe yakurikiranwa ari hanze hari impungenge ko ashobora gutoroka ubutabera.

Kuri uyu wa 1 Mata 2025, ni bwo Urukiko rwagaragaje koko ko hari impamvu zikomeye zituma Mohamed Wade akekwaho ibyaha akurikiranyweho.

Rwavuze ko ariko nta mpamvu zikomeye zatuma Mohamed Wade akurikiranwa afunzwe, rutegeka ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Rwamutegetse kandi kujya yitaba Ubushinjacyaha buri wa Gatatu wa buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Mohamed Wade yazanywe mu Rwanda n’Umunya-Tunisia Yameni Zelfani watangiranye na Rayon Sports Shampiyona ya 2023-2024 ariko aza gutandukana na Murera kubera imyitwarire idahwitse.

Icyo gihe Wade wari umutoza wungirije yahise asigarana inshingano zo kuyitoza nk’umutoza Mukuru w’Agateganyo.

Wade w’imyaka 39, yatoje Rayon Sports hagati y’Ukwakira 2023 na Mutarama 2024 nyuma y’igenda ry’uwari Umutoza Mukuru, Umunya-Tunisia Yamen Zelfani, ariko azanirwaho Umufaransa Julien Mette wageze i Kigali ku wa 19 Mutarama 2024.

Mette ntiyishimiye gukora n’uyu Munya-Mauritanie wahise ujya ku ruhande, ntiyongera kugaragara ku mukino uwo ari wo wose wa Rayon Sports ari ku ntebe y’abatoza nk’Umutoza Wungirije.

Ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 iteganya ko uwahamijwe icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, akatirwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko kitarenze 5.000.000 Frw.

Ku cyaha cyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.