Thomas Lubanga, umwe mu bagabo bavuzwe cyane mu myaka yashize mu bibazo bya RDC, waje no gufungwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, yashinze umutwe wa gisirikare ugiye gukorera mu Burasirazuba bwa Congo mu Ntara ya Ituri.
Uyu mutwe mushya witwa CPR (Convention for the Popular Revolution) ushinzwe mu gihe Ingabo za Leta ya RDC zimaze igihe mu rugamba rukomeye n’umutwe wa M23.
Lubanga yatangaje ko CPR ifite umutwe wa politiki n’uwa gisirikare, ingabo zawo zibarizwa mu duce dutatu two muri Ituri.
Uyu mugabo umaze imyaka ibiri muri Uganda, mu 2012 yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha igifungo cy’imyaka 12 ku byaha byo kwinjiza abana mu gisirikare, afungwa imyaka 14 muri gereza.
Yarekuwe mu 2020 ndetse Perezida Tshisekedi amugira umuyobozi w’itsinda rishinzwe kugarura amahoro muri Ituri. Gusa mu 2022, yaje gutabwa muri yombi n’abantu batazwi, afatwa bugwate mu gihe cy’amezi abiri, nyuma abishinja leta ya Tshisekedi ko ariyo yabikoze.
Lubanga yatangaje ko kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bisaba “impinduka zihuse mu miyoborere no muri Guverinoma”. Ntabwo umutwe we wa gisirikare uratangira imirwano.
Mu minsi yashize, Impuguke za Loni zashinje Lubanga ko ashishikariza imitwe yo muri Ituri gufasha M23.