Miss Uwitonze Sonia Rolland udahwema kwereka amahanga isura nyayo y’igihugu akomokamo, yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikunze kubangamira u Rwanda, ko bikwiriye kubaha ibyo Perezida Kagame amaze kurugezaho.
Uyu mugore wamamaye muri sinema n’igihe yabaga Nyampinga wa Mbere w’u Bufaransa w’umwirabura mu 2000, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na L’Orient-Le Jour.
Muri iki kiganiro yagarukaga ku bihe yanyuzemo ubwo yabaga mu Rwanda n’igihe yaruviriyemo akajya mu bihugu birimo u Burundi, aho yabaye imyaka mike bikaza kurangira yerekeje mu Bufaransa ari n aho aba uyu munsi.
Agaruka ku bihe u Rwanda rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ari amateka akomeye igihugu , ariko asaba amahanga kubaha ibikorwa bya Perezida Kagame bimaze kugeza igihugu ku iterambere rirangaza umuhisi n’umugenzi.
Yagize ati “Kugira ibikomere bizakomeza kubaho kuri twe, kugeza ku iherezo ariko ibyagezweho mu gihugu cy’imisozi igihumbi [u Rwanda] bikwiriye kubahwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ibyo bihugu bigomba kureka kureba ku bibazo bya Afurika mu buryo bwo kuyishyira hasi no kuyitegeka. Politiki ntabwo inshishikaza cyane, ariko ibimenyetso bihari ntawabihakana.”
Uyu mugore uvuka kuri Se w’Umufaransa na Nyina w’Umunyarwandakazi, ntabwo ari ubwa mbere avuze ku iterambere ry’u Rwanda cyane ko no mu 2018 ubwo yagiranaga ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye i Paris; yavuze ko u Rwanda ari intangarugero kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.
Yagize ati “Kagame yazanye politike ye nziza, yahaye abagore ijambo, yitaye cyane ku rubyiruko ndetse yateje imishinga itabarika imbere. Ni kimwe mu bihugu bifite isuku kuri uyu mubumbe […]. Ni ngombwa kujyayo mukirebera ibyo bintu byose.”