April 19, 2025

Qatar, igihugu cyazibukiriye ubuhezanguni kikagira uruhare mu gukemura amakimbirane mu Isi

Nubwo iyi nama itari igamije gusimbura inzira zisanzwe, zashyizweho zigamije gukemura iki kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ariko ni intambwe ikomeye mu gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.

Qatar imaze kuba ubukombe mu kugira uruhare mu guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu bitandukanye bitumvikanaga ku ngingo runaka ndetse ingero kuri iyi ngingo ni nyinshi.

Ni igikorwa gifite imizi mu myaka ya kera, kikabumbirwa mu mpamvu eshatu zirimo ubufatanye n’ibihugu bitandukanye, amateka yacyo n’umuco w’iki gihugu cy’Abarabu.

Mu myaka 1990 ku butegetsi bwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani akaba n’umubyeyi wa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani usanzwe ari Emir wa Qatar, ni bwo Doha yafashe umurongo w’ubuhuza nk’uburyo bwo gutuma igira ijambo mu Isi, binatuma iki gihugu kidakunda guheza inguni, ibigifasha kugira uruhare mu biganiro bihuza impande zishyamiranye.

Abenshi bibuka ibya Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu 2021 nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe wa FLN ushamikiye ku ishyaka rye, MRCD.

Icyo gihe yarafunzwe ndetse Amerika ikora uko ishoboye ngo afungurwe birananirana, nyuma Rusesabagina yanditse asaba imbabazi, Qatar ibigiramo uruhare afungurwa muri Werurwe 2023 yerekeza muri Qatar aho yavuye agana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Mutarama 2025, Qatar yagize uruhare mu guhuza Israel n’Umutwe wa Hamas byari bimaze amezi 15 bihanganye mu ntambara.

Mu buryo butatekerezwaga na benshi, hagezwe ku masezerabo y’agahenge, Abanya-Israel bafashwe bugwate na Hamas batangira kurekurwa na Israel itangira kurekura ibihumbi by’Abanye-Palestine yari yarafunze ndetse ibyo biganiro binaba inzira yo gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Mu 2024, Qatar na bwo yagize uruhare mu biganiro bigamije guhosha intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya byari bigamije kumvikana hagati y’impande ku kutagaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu.

Mu 2020, Qatar yagize uruhare mu kwakira ibiganiro byagombaga guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Aba-Taliban ndetse bivamo amaseserano yasinyijwe i Doha.

Ayo masezerano yatumye Ingabo za Amerika zari zimaze hafi imyaka 20 ziva muri iki gihugu, binatuma abo muri Afghanistan baganira ubwabo, intambara Amerika yari imazemo igihe kinini ishyirwaho akadomo.

Mu 2010, Qatar yagize uruhare mu guhosha amakimbirane yari amaze igihe ahuza Sudani na Tchad, na bwo i Doha hasinyirwa amasezerano, ibyari intambara birahagarara, ibi bihugu binini mu buso Isi ifite byongera guhahirana.

Qatar kandi yagize uruhare mu guhuza na none Abanya-Sudani mu 2011 no mu 2020 hagamijwe gusangira ubutegetsi n’uburyo bwo kubona amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka no gutuza abari barakuwe mu byabo.

Iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kandi cyagize uruhare mu buhuza bwatumye Amerika na Venezuela bihererekanya imfungwa. Hari mu Ukuboza 2023. Icyo gihe imfungwa 10 z’Abanyamerika zatashye iwabo na Washington itanga umuturage wa Venezuela yari yarafunze.

Mu 2023 na bwo Qatar yagize uruhare mu gusinya amasezerano yo guhana imfungwa hagati ya Amerika na Iran.

Icyo gihe Abanya-Iran batanu bari bafunzwe na Amerika bararekuwe ndetse Abanyamerika nk’abo bari bafunzwe na Iran bararekurwa. Muri ibyo biganiro, harimo no kurekura miliyari 6$ za Iran zari zarafatiriwe na Amerika.

Mu 2024 kandi Qatar yagize uruhare mu irekurwa ry’Umunya-Autriche wari warafungiwe muri Afghanistan.