April 19, 2025

Nta kure kubaho ku nshuti nyanshuti – Ambasaderi w’Ubushinwa ushoje ikivi mu Rwanda

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ucyuye Igihe Wang Xuekun, asanga nta kure habaho ku nshuti yawe, iyo muri inshuti nyazo koko ahereye ku mubano mwiza w’u Rwanda n’Ubushinwa, ibihugu byombi bikaba biri ku ntera ndende ariko bitabibujije kubana neza.

Ambasaderi Wang Xuekun yabitangarije mu nkuru yanditse ikubiyemo amateka ye avuga ibihe byiza yagiriye mu Rwanda, mu myaka itatu amaze ahagarariye Igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda nka Ambasaderi, aho yasuye ibice bitandukanye by’igihugu akanitabira ibikorwa by’iterambere ubushinwa bwafatanyijemo n’u Rwanda.

Muri iyo nkuru twagerageje kubagezaho mu nshamake Ambasaderi Wang agaruka ku byo yishimiye mu rw’imisozi 1.000, harimo ibiyaga, imigezi n’ibindi byiza nyaburanga, anagirana ibiganiro byubaka Ubumwe bushingiye ku mico ya Kinyarwanda nayo yamunyuze cyane.

Ambasaderi Wang avuga ko ibyiza yaboneye mu Rwanda atazabyibagirwa, dore ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda uhagaze neza haba mu bikorwa by’ishoramari, iterambere, n’ubuhahirane ku mpande zombi.

Agira ati, “Mu gihe twizihiza isabukuru ya 54 y’umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa, tunejejwe n’uburyo umubano w’Ibihugu byombi ubu ari mwiza kurusha ibindi bihe byabanje, icyizere gishingiye ku bwubahane bwubakitse mu nzego za Politiki, no kuba abaturage b’ibihugu byacu bafitanye umubano mwiza ushingiye ku byo bakora, ibyo kandi bituma ibihugu byombi birushaho kubaka ubumwe butajegajega bw’ahazaza h’Ibihugu byacu n’abaturage bacu”.

Ba Perezida b’u Rwanda n’Ubushinwa bubatse umubano ntamakemwa

Ambasaderi Wang agaragaza ko Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa na Perezida Kagame w’u Rwanda, kugeza ubwo mu Ukwakira 2024 Perezida Kagame yitabiriye Inama ihuza ibihugu bya Afurika n’Ubushinwa, nyuma yaho Perezida Kagame agirana ibiganiro na Xi Jinping w’Ubushinwa byibanze ku kuzamura urwego rw’imibanire n’imikoranire mu nkingi zitandukanye z’iterambere n’ububanyi n’amahanga.