April 19, 2025

Israel yongeye kugaba igitero i Beirut

Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabye igitero cy’indege mu gace ka Danieh mu Majyepfo ya Beirut, aho cyabaye igitero cya mbere gikomeye kigabwe nyuma y’amasezerano y’agahenge hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah.

 

Mu itangazo IDF yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 1 Mata 2025, batangaje ko indege zabo zagabye igitero ku mutwe w’iterabwoba wa Hezbollah uherutse kuyobora ibikorwa bya Hamas ndetse ukanabafasha kugerageza kugaba ibitero ku baturage b’abasivili ba Israel.

Ku wa Gatanu, IDF yagabye ibitero bya mbere bikomeye i Beirut kuva mu Ugushyingo 2023. Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko icyo gitero cyari mu rwego rwo kwihorera ku bisasu bya rocket byarashwe na Hezbollah bivuye muri Liban.

Televiziyo ya Al Mayadeen yatangaje ko icyo gitero cyasenye inyubako ndende yo guturamo, kigahitana abantu batatu abandi barindwi bagakomereka. Bavuze kandi ko umwe mu bapfuye yari umurwanyi wa Hezbollah.

Umutwe wa Hezbollah uherutse kurasa ibisasu bya rocket kuri Israel mu rwego rwo kwihorera ku gitero Israel yagabye kuri Hamas muri Gaza.

Muri Nzeri 2024, Israel yagabye ibitero by’indege i Beirut, yica abayobozi bakuru ba Hezbollah, barimo n’uwari umaze igihe kirekire ayobora uyu mutwe, Hassan Nasrallah.