April 19, 2025

Igihe cyo gusohora Album ’25Shades’ ya Bwiza cyongeye kwimurwa

Bwiza yongeye kwimura igihe cyo gushyira hanze album ye ya kabiri, ’25 Shades,’ yakabaye yarasohotse ku itariki ya 28 Werurwe, bitewe n’uko hakiri kunozwa ibyo kuyigeza ku isoko igacuruzwa.

 

Iyi album yamurikiwe mu Bubiligi mu gitaramo Bwiza yahuriyemo na The Ben ku wa 8 Werurwe 2025 ndetse byari byitezwe ko ari nabwo izashyirwa hanze, icyakora habura iminsi mike, ubuyobozi bwa KIKAC Music bureberera inyungu z’uyu muhanzi, bwemeza ko izajya hanze ku wa 28 Werurwe 2025.

Icyakora nanone ubuyobozi bwa KIKAC Music bwavuze ko iyi album itabashije kujya hanze kuri iyi tariki, kubera impamvu zo gushaka sosiyete ishinzwe kuyicuruza.

Uhujimfura Jean Claude uyobora KIKAC Music mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagize ati “Album yararangiye, ariko dutegereje sosiyete ishinzwe kuyicuruza. Batwijeje ko bazaba barangije imirimo yo kuyishyira ku isoko mu minsi ya vuba.”

Uyu musore yavuze ko iyi album itazarenza Mata 2025 itarajya hanze.

Iyi album ubwo yacururizwaga mu Bubiligi mu gitaramo cyo kuyimurika cyabereye i Bruxelles, yaguzwe arenga miliyoni 15 Frw, ikaba itegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi b’umuziki by’umwihariko ab’uyu muhanzikazi uri mu bagezweho.

Izaba ikurikira iyo yise ‘My dream’ yasohoye mu 2023 nubwo igitaramo cyo kuyimurika yari yateguye kitabaye nk’uko yari yabyifuje.