Niba umukobwa yaguteye indobo ariko ukumva ushaka ko yisubiraho, hari ibintu 5 byagufasha kongera kumwegukana:
1. Hindura Imyitwarire yawe
Hari impamvu yaguteye kwanga. Wowe witekerezeho neza: Ese hari aho utitwaye neza? Wari umusaba byinshi? Wahise umwimariramo cyane? Gerageza guhindura ibyo bitashimishije, atabibwirijwe. Iyo umukobwa abonye impinduka nziza mu muntu yakunze, bishobora gutuma atangira kugutekerezaho ukundi.
2. Garagaza Indangagaciro Zikurura
Abakobwa bakunda abagabo bafite intego, icyerekezo n’umurongo uhamye mu buzima. Aho kwirirwa umwinginga, shyira imbaraga mu kwiyubaka: ukore cyane, ugire icyerekezo, wongere imbaraga mu kwiyitaho. Iyo abona uri gutera imbere kandi utamusabye ngo agukunde, bishobora gutuma atangira kugusubiramo mu bitekerezo.
3. Shaka Uburyo bwo Kongera Kwisanga Muri Life Ye
Niba mwatandukanye burundu, gerageza gutuma mukomeza kugirana interactions zidahambaye. Ntukamushyireho igitutu, ahubwo jya ugerageza kuba aho ari—bishobora kuba ku mbuga nkoranyambaga, mu bice asanzwe ajyamo cyangwa mu matsinda mugiramo inshuti zisangiye.
4. Umutuze, Wirinda Guhubuka
Ntukihutire kumusunika ngo agaruke. Ba cool, wifate, kandi wubahe umwanya we. Iyo abonye utamuhatira ikintu, bimworohera kugutekerezaho atuje, bityo bikazamura amahirwe yo kukugarukira.
5. Bana Ubuzima Butuje, Ntukamugaragaze Nk’Ikibazo Gikomeye
Niba abonye ko uri mu marira, wacitse intege kubera ko yakwanze, bizamushimangira ko yafashe umwanzuro mwiza. Ahubwo, garagaza ko ubuzima bwawe bukomeza, wishimye, ufite ibishya, ndetse hari abandi bantu bagukunda. Ibyo bishobora gutuma atekereza niba atarakwihutira kugufata nk’utagifite agaciro.
Mu gusoza, si ibintu byose bikora ku bantu bose kimwe, ariko uko wowe wiyitaho, uko ugaragaza ko uri umuntu w’igiciro, niko wongera amahirwe yo gukurura uwo wakunze.