Umunyafurika y’Epfo Kamogelo Phetla umaze kumenyekana mu kuvanga imiziki nka Vigro Deep, ategerejwe mu gitaramo yatumiwemo i Kigali.
Ni mu gitaramo cyiswe ’Fuego Fest’ cyateguwe na ’Evolve Music Group Ltd’ yagiye itegura ibindi bitandukanye mu Rwanda. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 31 Gicurasi, aho kizabera ndetse n’abahanzi bashobora kuzakiririmbamo ntabwo biratangazwa.
Gilbert M Rukundo uhagarariye sosiyete yatumiye uyu musore yabwiye IGIHE ko batekereje kumutumira i Kigali, kuko ari umwe mu bamaze iminsi bafite izina rikomeye cyane cyane mu gucuranga Amapiano. Ati “Ni umusore ugezweho, twizeye ko benshi bamutegerezanyije amatsiko.”
Vigro Deep afite imyaka 23. Ni Producer, DJ ndetse akaba n’umucuranzi wa piano. Yamamaye mu ndirimbo yagize uruhare mu ikorwa ryazo zirimo ’Blue Monday’, ’Africa Rise’, ’Wishi Wishi’ yakoranye na DJ Maphorisa, Kabza de Small, Scotts Maphuma na Young Stunna, ’Ke Star [Remix]’ yahuriyemo na Focalistic na Davido n’izindi.
Evolve Music Group [EMG] yatumiye Vigro Deep ni imwe muri sosiyete zimaze igihe zitegura ibitaramo mu Rwanda ariko by’umwihariko ikanafasha abahanzi mu bindi bikorwa. Iyi sosiyete yateguye ibitaramo birimo icya Trapish Music Concert 2 cyatumiwemo umuhanzi Singah wo muri Nigeria cyabaye mu 2022.
Guhera mu 2017 kandi nibwo iyi sosiyete yatangiye gutegura ibitaramo bikomeye ihereye ku cyatumiwemo umuhanzi Tekno Miles wo muri Nigeria cyiswe ’My250 Concert 1st Edition’. Mu bindi bakoze harimo icyiswe ’Love and Drunk Party’ yatumiwemo Yceee wo muri Nigeria, ’Campus Music Fest’ n’ibindi.
Mu minsi ishize yarebereraga inyungu za Gabiro Guitar ariko baza gutandukana.