April 19, 2025

Serivisi Zitunze Benshi n’Ubushomeri Bwagabanutse – Ishusho y’Umurimo mu Rwanda mu 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umubare w’abugarijwe n’ubushomeri mu Rwanda wagabanyutse mu mwaka wa 2024, ukagera kuri 14,9%, uvuye kuri 17,2% mu 2023. Ibi bigaragaza ko ubushomeri bwagabanutseho 2,3%, aho serivisi zigaragara nk’urwego rwihariye mu gutanga imirimo, bikaba byaragize uruhare rukomeye mu kugabanya ubushomeri.

Ubushakashatsi bwa NISR ku murimo mu Rwanda, bwashyizwe hanze muri Werurwe 2025, bugaragaza ko mu 2024, abanyarwanda miliyoni 8,3 bari ku isoko ry’umurimo, muri bo miliyoni 4,4 bari bafite akazi, mu gihe ibihumbi 780 bafite ubushake bwo gukora ariko batari bafite akazi.

Imibare igaragaza ko umubare w’abantu bafite imyaka yo gukora bari ku isoko ry’umurimo yiyongereye, kuko mu 2024 bageze kuri 62,9% by’abaturage bose, bingana n’inyongera ya 3,6% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu 2023. Ibi bigaragaza ko urwego rw’umurimo mu gihugu rukomeje gutera imbere, ndetse imirimo iboneka mu byiciro bitandukanye, cyane cyane mu rwego rwa serivisi.

Iyi mibare itanga ishusho nziza y’umurimo mu Rwanda, aho serivisi zitunze benshi ndetse n’ubushomeri bugenda bugabanyuka, bigatuma igihugu kigana imbere mu bijyanye n’iterambere ry’umurimo.