Munyakazi Sadate yagaragaje ko yifuza kugura Rayon Sports yigeze kuyobora hagati ya 2019 na 2020.
Uyu mugabo yanditse kuri X ashimira Mukura yatsinze Rayon Sports mu mpera z’icyumweru igitego 1-0, ayibutsa ko ubwo yari umuyobozi yigeze kuyinyagira ibitego bitanu.
Yagize ati “ Mukura Victory Sport et Loisir ni mwishime umunsi nzagaruka ayo musekesha muzayaririsha. Nibuka ko nkiri Président wa Rayon Sports, iyi Mukura nayinyabitse ibitego bitanu kuri Kigali Pelé Stadium izuba riva.”
Yakomeje agira ati “Umwaka utaha muzarira muhogore mwishwe n’agahinda k’imvura y’ibitego. Mukura twayihaye amatama abiri nayo ikubita ititangiriye itama, kabiri mu rugo rw’umugabo ni agasuzuguro.”
Uwitwa Manara yahise amubaza niba asomye neza ari kuvuga nk’aho azaba ayoboye Gikundiro.
Munyakazi yahise amusibiza ati “ Usomye nabi kuko ntabwo nzaba ndi perezida ahubwo nzaba ndi nyirayo.”
Mu kumenya niba uyu mugabo akomeje, IGIHE yaganiriye na Munyakazi avuga ko igihe bazaba batangiye kugurisha imigabane yifuza kugira irusha iy’abandi.
Ati “Nibabishyira hanze, nshaka kuzaba umunyamigabane mukuru.”
Munyakazi yavuze ibi, mu gihe Rayon Sports yamaze kwandikisha ikigo cyayo cy’ubucuruzi, aho umugabane wa make uzaba ari ibihumbi 30 Frw, mu gihe igishoro kizaba ari miliyari 15 Frw.