Umunya-Repubulika ya Tchèque w’imyaka 19, Jakub Menšík, yatunguye kabuhariwe muri Tennis, Novak Djokovic, amutsindira ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya ATP Miami Open, bityo amubuza kwegukana igikombe cya 100.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe umukino wa nyuma w’irushanwa rya Miami Open ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukino benshi bumvaga ko uza koroha kuko Djokovic ari ku nshuro ya karindwi yifuzaga kwegukanamo iki gikombe, ari gukina na Jakub ugeze ku mukino wa nyuma bwa mbere.
Muri uyu mwaka wa 2025, ni bwo Jakub yabonye amanota meza muri Tennis kuko yakinnye uyu mukino ari ku mwanya wa 54 ku rutonde, ahanganye na Djokovic wa gatanu.
Nubwo umukino watinze gutangira kubera ikirere cyari cyiganjemo imvura nyinshi ivanze n’inkuba, wageze aho uraba ndetse unahira Jakub wakiniraga ku mvune idakanganye yo mu ivi.
Nyuma yo kwegukana amaseti 2-0 (7-6[4] 7-6[4]), Jakub Menšík yahise atwara iki gikombe ndetse kikaba icya mbere cya ATP Tour atwaye mu mateka ye mu mukino wa Tennis.
Jakub yavuze ko byose abigezeho kuko yakurikiye ndetse akanakunda cyane Djokovic, anamushimira uruhare rwe mu iterambere rya Tennis.
Ati “Novak, buri wese arabizi ko uri uwa mbere, ni yo mpamvu ndi hano. Natangiye kukureba kuva mu bwana bwanjye, nakinnye Tennis kubera wowe.”
“Nta kazi gakomeye kabaho muri Tennis uretse guhangana na we ku mukino wa nyuma. Warakoze kuri buri kimwe wakoreye umukino ndetse na buri wese ururimo. Uri uw’ibihe byose.”
Uyu mukinnyi kandi yatumye Djokovic w’imyaka 37 atagera ku nzozi ze zo kuba yakwegukana Igikombe cya 100 mu mateka ye, akaba uwa gatatu ubikoze inyuma ya Jimmy Connors (109) na Roger Federer (103).