April 19, 2025

Mega Global Market yahembwe nk’ikigo gicuruza inyunganiramirire cyitwaye neza mu 2024

Ikigo Mega Global Market gifite isoko rikorera ku ikoranabuhanga ariko rikanagira amasoko mu Rwanda no muri Canada, cyahembwe nk’ikigo gicuruza inyunganiramirire cyitwaye neza mu mwaka mu Rwanda (Food Supplements Company Of The Year).Mega Global Market yahembwe mu bihembo bitegurwa na Karisimbi Events bizwi nka ‘Consumers Choice Awards’.

Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Market, Dr. Francis Habumugisha, yishimiye iki gihembo ikigo abereye umuyobozi cyatwaye.Yagize ati “Ni umunezero mwinshi uyu munsi kuba ikigo cyacu cyatwaye igihembo gikomeye nk’iki. Gutanga serivisi nziza, ibicuruzwa byiza bikaba bituruka ku bunararibonye bw’imyaka 20 maze muri aka kazi ko gukwirakwiza inyunganiramirire.”

Dr. Francis Habumugisha yagaragaje ko mu byatumye iki kigo gihabwa iki gihembo harimo kuba giha serivisi nziza abakiliya. Ati “Abakiliya ni abami, twabashyize imbere tubaha ibicuruzwa byiza kandi bikora neza nk’uko baba babishaka”.Yakomeje avuga ko iyo wubashye umukiliya, ukora ibicuruzwa byiza ku buryo ibyo asoma byanditse inyuma ari byo azasanga imbere, icyo ashaka kuvura kigakira, niba ari vitamin ashaka akazibona neza.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko bimwe mu bicuruzwa byabo byatumye iki kigo gishimwa n’abakiliya ndetse kigahabwa iki gihembo harimo nka ‘Best Man Prime’ ifasha abagabo kutarwara kanseri y’udusabo tw’intanga.Harimo kandi ‘Best Lady Care’ ifasha abagore kuringaniza imisemburo, ikarinda nyababyeyi n’ubushake bwo gutera akabariro bukiyongera ku batabugira.

Hari kandi ‘Best Kids Brain Gummies’ ifasha imikurire y’abana, ikabongerera n’ubwenge.Izindi nyunganiramirire zafashije iki kigo kuganwa na benshi harimo ‘Best Fish Oil, Best Fit & Detox Tea, Best X Power Coffee na Best Brain Booster’ zikora ku mubiri wose.

 

Yasabye kandi ko abacuruzi bashaka gukorana na Mega Globla Market bakayihagararira hirya no hino mu gihugu, ko bayigana bagakorana mu buryo bworoshye, ndetse ashimangira ko iki kigo kirajwe inshinga no gukomeza guha abakigana ibicuruzwa byiza ku giciro cyiza.