April 19, 2025

Buri Muturarwanda yamenya gusoma no kubara?

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere (NST2), kimwe mu by’ibanze mu iterambere ry’uburezi ni ugufasha buri Munyarwanda kugira ubumenyi bw’ibanze mu gusoma no kubara. Iyi gahunda ikubiyemo intego yo kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushobozi bw’abaturage, kugira ngo buri wese, yaba umwana muto cyangwa umugabo mukuru, agire ubushobozi bwo gusoma no kubara. Guverinoma irasobanura ko ibi bizafasha abaturage kwiteza imbere no kwitabira gahunda z’igihugu z’iterambere.

Kuva ku mateka igihugu cyanyuzemo, abenshi mu baturage batize, cyane cyane abakuru nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyatewe n’amacakubiri n’ivangura. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abakuru basubiye mu mashuri, ariko imibare igaragaza ko hari benshi batabashije kubona amahirwe yo kwiga. Gusa, Guverinoma yabashyiriyeho gahunda nyinshi zigamije gufasha abakuru kwiga gusoma no kwandika, harimo n’amahugurwa atangwa mu gihugu hose.

Mu mwaka wa 2023, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko intego ari ugufasha umubare w’abazi gusoma no kwandika kugera kuri 84.45% mu 2024. Iyi gahunda y’ubukangurambaga yateganyaga guhindura imyumvire y’abaturage ku kamaro ko gusoma no kwandika. N’ubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari imbogamizi cyane cyane ku bantu bafite imyaka 45 kuzamura, kuko usanga batitabira gahunda z’uburezi bitewe n’imyumvire y’uko nta cyo bizabagezaho.

Gusa, bigaragara ko hakenewe ibikorwa by’ubukangurambaga byinshi kugira ngo abakuze bamenye akamaro ko gusoma no kubara, ndetse abarezi b’amadini bafite uruhare runini muri gahunda yo gusobanurira abakuru impamvu bakwiye kwitabira ayo mahugurwa. Uko abaturage bahuzwa n’izi gahunda, niko bazajya bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ndetse uburezi buzakomeza guteza imbere imibereho yabo.

Kubera ibyo byose, Guverinoma igomba gukomeza gushyira imbaraga mu gukangurira abantu bose gusoma no kwandika, mu rwego rwo kugera ku ntego ya 2029 yo kugira buri Munyarwanda abasha gusoma no kubara. Iyi gahunda niyo shingiro ryo gukomeza guteza imbere igihugu mu buryo burambye.