April 19, 2025

Banzi Bukhari na Marthe begukanye ‘XCO Mountain Bike Series’ yakinwe bwa mbere

Banzi Bukhari ukinira Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy mu bagabo na Ntakirutimana Marthe mu bagore, begukanye isiganwa rya mbere ry’Irushanwa “Virunga XCO Mountain Bike Series” ryakinwe bwa mbere ku Cyumweru, tariki ya 30 Werurwe 2025, mu Karere ka Musanze.“Virunga XCO Mountain Bike Series” ni uruhererekane rw’amasiganwa ya Mountain Bike azajya aba buri mwaka mu guteza imbere uyu mukino ukinirwa mu mihanda y’ibitaka no mu misozi.

 

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’Ikigo cyo guteza imbere uyu mukino (Africa Rising Cycling Center), Shift Up for Rwanda na Twin Lakes Cycling Academy.

 

Ku nshuro yaryo ya mbere, ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye mu byiciro birimo abatarengeje imyaka 17, ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 n’abakuru barimo abatarengeje imyaka 23, kongeraho icyiciro cy’abatarabigize umwuga.Abakinnyi bahagurukiraga mu Kigo cy’Amagare cya Musanze (ARCC), bagakora intera y’ibilometero 4,7 mu Kinigi, ariko bakayizenguruka inshuro nyinshi bitewe n’icyiciro barimo.

 

Mu bagabo bakinnye isaha yose, isiganwa ryegukanywe na Banzi Bukhari ukinira Ikipe ya Twin Lakes Cycling Academy, akurikirwa na Iradukunda Valens na Ruberwa Jean Damascène.Banzi Bukhari ni we watwaye irushanwa mu batarengeje imyaka 23, akurikirwa na Iradukunda Valens na Manizabayo Jean de Dieu, bombi bakinira Ikipe ya Sina Cyling Club.

 

Mu bagore hatsinze Ntakirutimana Marthe wakurikiwe na Mwamikazi Jazilla naho Iragena Charlotte aba uwa gatatu mu gihe Ingabire Domina na Nyirabahashyi Consilde basoreje ku mwanya wa kane n’uwa gatanu.Mu bakobwa batarengeje imyaka 19 , hatsinze Masengesho Yvonne wakurikiwe na Ishimwe Françoise na Mutuyimana Céline naho mu bahungu hatsinda Ntirenganya Moïse wakurikiwe na Muhaweninama Rafiki Jonathan na Muhoza Janvier.

 

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17, uwegukanye intsinzi mu bakobwa ni Kanyange Emeline wahigitse Nyiribambe Akelyne na Umwamikazi Joy Cynthia naho mu bahungu hatsinda Faude Mukwende wakurikiwe na Gisubizo Issa na Iradukunda Janvier.Visi Perezida wa Kabiri wa FERWACY, Kayirebwa Liliane, yavuze ko bishimiye uburyo iri rushanwa ryitabiriwe, yongeraho ko intego ari uko rikomeza kwaguka rikaba mpuzamahanga.

 

Ati “Ni amasiganwa twifuza ko azakomeza, ntabe rimwe mu mwaka gusa. Uyu mwaka turifuza ko no mu mpeshyi hazaba irindi, rikagera aho riba mpuzamahanga. Hari igihe tuzajya twakira n’abanyamahanga nk’uko byagenze kuri Tour du Rwanda yatangiriye hasi ikagenda yaguka ubu ikaba iri ku rwego rwa 2,1.”Biteganyijwe ko isiganwa rya kabiri rya “Virunga XCO Mountain Bike Series” rizaba muri Nyakanga naho irya gatatu rikazaba mu Ukwakira.