Ubuyobozi Bukuru bwa Bank of Africa bwaganiriye n’abakiliya bayo bo mu Karere ka Huye n’utundi turere tugakikije, bubashimira ubufatanye bakomeje kugaragariza iyi banki, na yo ibizeza ko itazabatenguha.
Ibi birori byabaye ku wa 28 Werurwe 2025, mu gikorwa ngarukamwaka aho abayobozi b’iyi banki bahura n’abakiliya bayo bari mu turere ifitemo amashami, bakungurana ibitekerezo ku bikwiye kunozwa. andika website title na tags byiyinkuru
Umuyobozi Mukuru wayo, Vincent Istasse, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Huye, afatanyije n’abandi bayobozi b’iyi banki, basura bamwe mu bakiliya bakora ibikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubucuruzi, n’ibindi.
Istasse yibukije abakiliya babo ko bahisemo neza gukorana na yo, agaragaza ko badakwiriye gushidikanya kuyigana mu rwego rwo guteza imbere imishinga yabo.
Yaberetse ko iyi banki ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo nini, igahaza Abaturarwanda mu rwego rw’imari.
Umuyobozi muri Bank of Africa ushinzwe kureberera amashami yayo ndetse n’abakiliya ku giti cyabo, Kayumba Vincent, yeretse abakiliya b’iyi banki zimwe muri serivisi z’umwihariko babafitiye.
Muri zo harimo konti yo kuzigama yitwa ‘Intego’ irimo ubwishingizi bw’ubuzima butangwa na SONARWA Life Ltd, bugamije kurinda ufite konti mu gihe habayeho ibyago by’ubumuga buhoraho cyangwa urupfu.