April 19, 2025

Ubushakashatsi Bwerekanye Urugero Rw’Abanyarwanda Bagera ku Makuru n’Ubwisanzure mu Itangazamakuru

Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bw’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) bwerekanye ko uburyo Abanyarwanda bagera ku makuru biri ku rugero rwa 86,7%, mu gihe ubwisanzure bwo mu kubona amakuru ku itangazamakuru bukaba ku rugero rwa 80,1%. Iyi mibare igaragaza ko Abanyarwanda bafite uburyo bwo kubona amakuru mu buryo bworoshye, ariko hakiri imbogamizi ku bwisanzure bwo kubisanga mu itangazamakuru.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko abanyamakuru banyuzwe n’uburyo bahabwa amakuru ku rugero rwa 57,8%, imibare bamwe bashobora kwemeza ko iri hasi. RGB yavuze ko yashingiye ku makuru yatanzwe n’abanyamakuru ubwabo, kandi yizeza ko hagiye gusuzumwa impamvu iki kigero kiri hasi hagafatwa ingamba zo kunoza uburyo amakuru atangwa.

Abanyamakuru basanzwe bavuga ko rimwe na rimwe batabona amakuru mu buryo bworoshye, cyane cyane mu nzego z’ibanze, aho abayobozi bakavuga ko batapfa kwizera buri muntu uhamagaye kuri telefone avuga ko ari umunyamakuru ashaka amakuru. Ibi bigaragaza ko hakiri imbogamizi mu itumanaho no mu itangwa ry’amakuru, ndetse hagiye gukorwa ibishoboka byose mu rwego rwo kunoza uburyo amakuru atangwa kandi yizerwa.