April 19, 2025

RSwitch yinjira mu Bufatanye na Umwalimu SACCO mu Gufasha Abanyamuryango guhererekanya Amafaranga hifashishijwe eKash

Ikigo gitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, @_rswitch, cyinjiye mu bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO bwo gufasha abanyamuryango bayo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe uburyo bwihuse bwa ’eKash.’

eKash ni uburyo bwo kohererezanya amafaranga nta mupaka kandi ku giciro cyiza.

Umuntu ukoresha Airtel Money ashobora koherereza amafaranga mugenzi we ukoresha MTN Mobile Money cyangwa ukoresha Ecobank, akaba yayohereza ukoresha Banki ya Kigali ako kanya bidasabye kubikuza amafaranga ufite kuri konti runaka, ukajya kuyabitsa ku yindi.

Ubusanzwe iyo umunyamuryango wa Umwalimu SACCO yashakaga koherereza amafaranga ufite konti mu yindi banki, byasabaga gutanga 600 Frw, ariko nakoresha ‘eKash’ azajya acibwa 250 Frw gusa.

Umuyobozi Mukuru wa RSwitch, Blaise Pascal Gasabira, ati “Iyo ushaka gukura amafaranga nko kuri Umwalimu SACCO ushaka kuyohereza ku bindi bigo by’imari, biratinda, bikaba byamara iminota nka 30, hari n’aho bigera ku minsi itatu bitewe n’ikigo. Umwarimu ntabwo aba azi niba koko ayo mafaranga yamugezeho, kuko batakwerekaga amazina n’andi makuru akwemeza ko uwo woherereje ari we.”

Gasabira agaragara ko ubu bari gufasha abo barimu guhita bishyura amafaranga akagera ku bo bashaka ako kanya ndetse amafaranga akajya ku bo bayoherereje nta kwibeshya.

Yavuze ko kandi uwakira na we ashobora kwakira amafaranga aturutse ku bigo by’imari bidasabye ko abigiramo konti bigakorwa nta kiguzi aciwe. Ati “Birihuta, birizewe ndetse birahendutse ugereranyije n’ubundi buryo