Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko kudahishira aho rubonye ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo rugatanga amakuru, yibutsa abayihishira ko ari nk’inkorora amaherezo uyifite agaragara.
Ibi yabigarutseho ku wa 28 Werurwe 2025, mu kiganiro “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” cyabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.
Ni ikiganiro kije gikurikira ibyabereye mu Burasirazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali n’Uburengerazuba, aho kuri ubu cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1000 rwaturutse mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze, Burera na Nyabihu.
Ni ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’Igihugu, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurutoza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kurufasha kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurukangurira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko gutanga amakuru y’ahantu hagaragaye amacakubiri, ivangura, icyenewabo n’ibindi byose bitandukanya abantu, kuko ari byo usanga bibiba ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Ibintu nk’ibyo ubibonye menya ko ari ikizira, utange amakuru ubundi ibisigaye ubiturekere, nubona ibintu by’amacakubiri wabyisanzemo jya umenya ko wakandagiye mu murongo utukura. Buriya ibindi byaha ushobora kubibabarirwa ariko icyaha cyabangamira ubumwe bw’Abanyarwanda ni ukwitonda.”