April 19, 2025

Igitutu cyo kuyobora APR FC, guhangana na Rayon n’ibya Darko Nović: Brig Gen Rusanganwa yabivuzeho

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagaragaje ko kuyobora iyi kipe bisa no kwicarira ishyiga rishyushye, ndetse idakwiriye kuba igaragara mu bikorwa bya maguyi n’amarozi ku mikino.

 

Ibi ni bimwe mu byo yaganiriye na B&B Kigali FM, agaruka ku rugendo rw’iyi kipe mu guhatanira Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda.

Brig Gen Rusanganwa yavuze ko kuba yarageze mu ikipe asimbuye ubuyobozi bwavuzweho byinshi bitamuteye ubwoba, ahubwo icyahindutse ari ugusanga APR FC ifite abakinnyi banyotewe no kubona intsinzi buri munsi.

Ati “Twe nk’ikipe y’igisirikare, ifite amateka y’igisirikare, iyoborwa nk’igisirikare, ibintu byose bibaho twumva nta kibazo. Mu gitondo bantwaye muri Nyungwe nakumva ari ibintu bisanzwe. Kuba harahinduwe inshingano birasanzwe.”

“Gusanga rero abakubanjirije baratwaye ibikombe, abafana ari benshi kuriya, ni ikintu kiba gikomeye cyane ukibaza uko bizagenda wowe nta gikombe utwaye. Ibyo biba bisa no kwicarira inkono ishyushye ni ko babyita.”

Ni igihe gito gishize ahawe kuyobora iyi kipe, gusa kugira ngo inshingano zikomeze kugerwaho yagaragaje ko hari imyanya ikenewe mu buyobozi irimo gushyiraho umuyobozi wa siporo.

Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports ntibukanganye

Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko kuba Rayon Sports iyoboye Shampiyona bidakwiriye kumuhangayikisha kuko imikinire yayo na yo idatandukanye n’iy’andi makipe. Ibyo bikagira ingaruka ku kugaragaza neza koko uzatwara igikombe.

Ati “Harasabwa kureba ngo twebwe APR turabura iki kugira ngo dutere imbere mu mikino isigaye kuko bashobora gutakaza amanota. Ubu hano ikipe yose yagutsinda, wanganya, byose birashoboka. Imikinire yacu igomba guhinduka kugira ngo tuve aho turi. Ikintu utubatse mu mezi atanu cyangwa atandatu ashize ntiwacyubaka mu mikino isigaye. Aho ni ho ntafitiye ubwoba. Bazajya [abayobozi ba Rayon Sports] se mu kibuga? Njye se nzajya mu kibuga?”

“Ntabwo nzajyamo ariko ikigaragara nta bwoba mfite ku kuba bahagurutse, ahubwo abantu badufitiye akamaro ni abatoza. Umutoza wacu n’uwa Rayon Sports ni bo bafite urufunguzo rugana ku gikombe.”